Uyu mukobwa wa yemereye Manishimwe Djabel ko bazabana mu mu ijoro rya tariki 3 Ugushyingo 2018, bahita biyemeza kurushinga bitarenze amezi abiri.

Amaherezo y’inzira yabaye mu nzu, Manishimwe Djabel n’umukunzi we Niyitunganye Kawthar basezeraniye mu murenge wa Remera mu muhango witabiriwe n’abagize imiryango ya bo bombi n’inshuti zabo zirimo n’umunyezamu wa Rayon Sports Bashunga Abouba.

Manishimwe wavutse tariki 10 Gicurasi 1997, afashe umwanzuro wo kubana na Kawthar nyuma y’imyaka ine baziranye kuko bamenyaniye mu Karere ka Nyanza aho Rayon Sports yabaga mu 2015.

Yabwiye IGIHE ko uyu mufasha we agiye kumufasha gusubira mu bihe byiza by’umupira w’amaguru kuko ariko kazi kabatunze.

Yagize ati “Ni umukobwa tuziranye neza. Umfasha kubona ibyishimo iyo hari ibitagenda. Ni umufasha uzamba hafi mu minsi isigaye y’ubuzima bwanjye. Mfasha umwanzuro wo kurushinga nawe nkiri muto kuko mukunda cyane kandi nanirinda ibishuko byo mu myaka yacu kuko byangiza umusaruro mu kazi k’umupira w’amaguru. Azamfasha gusubira mu bihe byiza vuba aha.”

Nyuma yo gusezerana, uyu mukobwa uvuka kwa Havugimana Said bita ‘Haji’, umucuruzi uzwi mu Mujyi wa Nyanza, agiye kurushinga na Manishimwe Djabel mu bukwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera ku Musigiti w’i Remera ku Giporoso naho abatumiwe bakirirwe ku i Rebero ahitwa ‘Pégase Resort Inn’.

Yarahiye ko azabana na Niyitunganye Kawthar akaramata
Yarahiye ko azabana na Niyitunganye Kawthar akaramata
Urukundo rwabo rumaze imyaka ibiri muri ine bamaze baziranye
Urukundo rwabo rumaze imyaka ibiri muri ine bamaze baziranye
Bagiye kubana bafite imyaka 21 gusa
Bagiye kubana bafite imyaka 21 gusa
Bazarushinga kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019
Bazarushinga kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019
Batangiye urugendo rushya rw'ubuzima
Batangiye urugendo rushya rw'ubuzima
Havugimana Said bita ‘Haji’, umucuruzi uzwi mu Mujyi wa Nyanza  yashyigikiye umukobwa we
Havugimana Said bita ‘Haji’, umucuruzi uzwi mu Mujyi wa Nyanza yashyigikiye umukobwa we
Umuhango witabiriwe n'inshuti n'imiryango
Umuhango witabiriwe n'inshuti n'imiryango
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, niwe wabasezeranyije
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, niwe wabasezeranyije