Tariki ya 14 Ukwakira 2022 ni bwo Adil yahagaritswe muri APR FC mu gihe cy’ukwezi, ashinjwa amakosa abiri akomeye yo guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe.

Ihagarikwa rye ryakurikiranye n’irya Manishimwe Djabel watangaje amagambo atarishimiwe, ashyogozanya n’umutoza we.

Tariki 12 Ukwakira 2022, nyuma y’umukino wahuje APR FC na Marines FC, Adil yavuze ko ibibazo biri muri iyi Kipe y'Ingabo ahanini biterwa n’abakinnyi bakuru bitwara nk’utumana.

Icyo gihe yatunze agatoki Djabel Manishimwe, amushinja gutsindisha ikipe ku mukino wa US Monastir n’uwa Bugesera FC.

Yavuze ko atazihanganira imyitwarire y’abigira ibitangaza ahubwo azakomeza gukinisha abumva neza, bakanubaha Umuryango wa APR.

Nyuma yo kuvuga ibi Manishimwe mu kiganiro na Radio One yavuze ko ibihe bibi ikipe iri gucamo, bitagakwiye kugerekwa ku bantu bamwe. Yasobanuye ko ibyo Adil yakoze byerekana ko “nta mugabo umurimo”.

Bucyeye bwaho Manishimwe yanditse ubutumwa ku rukuta rwe rwa Instagram asaba imbabazi Adil Erradi Mohammed ku byo yamutangajeho ndetse n’ikipe yose muri rusange.

Nyuma yo guterana amagambo, aba bombi barahagaritswe mu gihe cy'ukwezi batagaragara mu mirimo ya APR FC.

Tariki 14 Ugushyingo 2022, ni wo munsi ukwezi kw’ibihano kuri Adil na Manishimwe Djabel kwararangiye, uyu mukinnyi yasubiye mu kazi ariko umutoza we aracyari iwabo muri Maroc.

Umuvugizi wa APR FC, Kabanda Tonny, yatangarije Radio Rwanda ko Manishimwe ari kumwe na bagenzi be mu gihe Adil we agitegerejwe mu kazi.

Yagize ati “Iyo aza kuba atari umukozi wo gukomezanya na we yari guhabwa ibaruwa imusezerera.”

Yakomeje avuga ko ubu afatwa nk’uwataye akazi kuko agifite amasezerano ya APR FC.

Yagize ati “Icyo nibutsa Adil ni uko agifitiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, bityo yakagombye kuboneka mu kazi.”

Adil ugitegerejwe mu kazi, ku wa 22 Ukwakira 2022, ni bwo yafashe icyemezo cyo gusubira iwabo nyuma yo kutishimira ibihano yahawe muri APR FC, avuga ko binyuranyije n’amategeko.

Byitezwe ko mu minsi mike, ubuyobozi bwa APR FC buzandikira ibaruwa ya mbere ku wa Kabiri tariki 15 Ukwakira, imumenyesha ko ibihano yari yarahawe birangiye yagaruka mu kazi.

Uyu mutoza aramutse abyanze nyuma y’iminsi itatu yakandikirwa indi baruwa mbere y’uko iminsi itanu ishira akaba yaregwa mu Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru ku Isi, FIFA nk’umukozi wataye akazi hanyuma hakitabazwa inzira z’amategeko.

Manishimwe Djabel yasubiye mu kazi mu gihe Umutoza Adil agitegerejwe muri APR FC nyuma yo gusoza ibihano by'ukwezi bahawe
Manishimwe Djabel yasubiye mu kazi mu gihe Umutoza Adil agitegerejwe muri APR FC nyuma yo gusoza ibihano by'ukwezi bahawe
Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yasubiye mu kazi ndetse ari gukorana na bagenzi be imyitozo
Manishimwe Djabel usanzwe ari Kapiteni wa APR FC yasubiye mu kazi ndetse ari gukorana na bagenzi be imyitozo