Ku bufatanye Ferwafa ifitanye n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, yamaze gusabira abo bakinnyi batatu kuzajya kubagwa muri iki gihugu. Muri abo babiri barimo Twizerinama Onesme na Kevin Muhire bamaze kwemererwa naho Senyange Yvan we ngo haracyategerejwe igisubizo nk’uko Bonny Mugabe, ushinzwe itangazamakuru muri Ferwafa yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Hari abakinnyi batatu twamaze kohereza dosiye zabo muri Maroc kugira ngo bajye kubagwa. Ni ubufatanye dufitanye nabo kandi bufite akamaro, murabizi na Itangishaka Blaise wa APR FC avuyeyo vuba. Mu bakinnyi twari twasabye ko bakoherezwa, babiri barimo Onesme na Kevin nibo bemerewe, turacyategereje ku bya Senyange ariko nawe birashoboka ko yagenda.”
Ku bijyanye na Myugariro wa Rayon Sports n’ikipe y’igihugu, Manzi Thierry, wavunitse mu ivi ndetse bishoboka ko iyi shampiyona ishobora kurangira adasubiye mu kibuga, Mugabe yavuze ko batigeze bamenyeshwa n’ikipe ye ikibazo afite ngo ashakirwe ubufasha nk’abandi.
Ati “Icyo tubereyeho ni ugufasha abakinnyi bose ariko by’umwihariko umukinnyi w’ikipe y’igihugu. Twumvise ko Manzi yavunitse ariko ntabwo ikipe ye yigeze imenyekanisha uko ikibazo kimeze ngo nawe ashyirwe ku rutonde. Wenda birashoboka ko ku nshuro izakurikira nawe yajyanwa ariko ubu ntabwo ari mu bo twatanze.”
Mugabe yavuze ko aba bakinnyi bazajya muri iki gihugu mu minsi ya vuba, bitewe n’uko hari ibyangombwa bakiri kubashakira.
Manzi Thierry wari mu Mavubi yanganyije na Ghana igitego kimwe kuri kimwe muri Nzeri uyu mwaka, yavunikiye ku mukino wa shampiyona wahuje Rayon Sports na Bugesera FC mu kwezi gushize.
Uyu musore w’imyaka 20 ni umwe mu bo ikipe y’igihugu izagenderaho mu bwugarizi mu myaka iri imbere kuko nyuma yo kugera muri Rayon Sports muri 2015, avuye muri FC Marines yabonye umwanya uhoraho, ndetse aba umwe mu bafashije iyi kipe gukora amateka yo kumara imikino irindwi muri shampiyona itarinjizwa igitego.



















TANGA IGITEKEREZO