Gitego wari n’umwe muri ba rutahizamu beza ba Marines FC yashakishwaga na none na FC Shrupi yo muri Macedonia ndetse n’ubu ntirakurayo amaso.
Gitego yahamagawe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu nkuru y’Amavubi yakinnye imikino ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse yagaragaye mu wa mbere Amavubi yanganyijemo na Zimbabwe, aho yinjiye mu kubuga asimbuye.
AFC Leopards ni ikipe ya kane yifuje Gitego muri uyu mwaka wa Shampiyona nyuma ya Club Athlétique Bizertin yo muri Tunisia, FC Shrupi yo muri Macedonia na FC Gagra yo muri Georgia.
Marines FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 20 ikaba irusha umunani iya nyuma Etoile de l’Est.
Muri Shampiyona ya Kenya AFC Leopards iri ku mwanya wa 10 n’amanota 24 urutonde ruyobowe na Gor Mahia n’amanota 43.
Gitego Arthur w’imyaka 22, ufite urebure bwa metero 1.93, yazamukiye mu Ikipe y’Abato ya Rayon Sports yatozwaga na Kayiranga Baptiste, yahavuye akomereza muri Heroes FC.
Iyi kipe ntiyayikiniye umukino n’umwe kuko nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri yaje kubengukwa na Kiyovu Sports igura amasezerano ye biba ngombwa ko asinyira Urucaca imyaka itatu. Nta wigeze abona Gitego akina muri Kiyovu Sports kuko naho atahatinze.
Iyi Kipe yo ku Mumena yahise imutiza muri Gicumbi FC, aho yakinnye imikino ibanza gusa ya Shampiyona ya 2021-2022 yicara igice cya kabiri akomereza muri Marines FC yakozemo igeragezwa maze mu mwaka wa 2022/23 asinya amsezerano y’imyaka ibiri muri Marines FC.







Ibitekerezo 0