Marines FC iheruka kurekura ba rutahizamu bayo babiri; Mbonyumwami Taiba wasubiye muri APR FC asimbuye Nshuti Inocent werekeje muri One Knoxville Sporting Club yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse na Gitego Arthur wasinye amezi atandatu muri AFC Leopards yo muri Kenya.
Kuri ubu, iyi kipe yari isigaranye rutahizamu umwe, Mugisha Désiré, yongereye amaraso mashya mu busatirizi aho yasinyishije Abanya-Cameroun; Aboubacar Moussa na Amadou Kada Moussa, bombi bakaba barasinye amasezerano y’amezi atandatu.
Aba kandi biyongeraho Rutahizamu w’Umurundi Raoul [Docteur] Vyamungu yatiye imukuye muri Muhazi United mu gihe cy’amezi atandatu.
Marines FC iri ku mwanya wa 10 n’amanota 21 ku rutonde rwa Shampiyona ruyobowe na APR FC na 36, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 33 mu gihe Police FC iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 31.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!