Ndayishimiye yari yarasinyiye mukeba Etincelles, ariko nyuma aza gusanga amasezerno yari afite muri Marines FC azarangira mu kwezi k’Ukuboza 2020.
Umunyamabanga Mukuru wa Marines FC, Ruzindana Ndahiro, avuga ko n’ubundi Ndayishimiye Thierry ari umukinnyi wabo, batazi ibyo yaba yaravuganye na Etincelles.
Ati “Kuba yaragiye twebwe ntabwo tubizi kuko twabibonye mu binyamakuru. Amategeko araturengera kuko yari yarasinye imyaka isanzwe ntabwo ari umwaka w’imikino."
"Ubu ni umukinnyi wacu muri Shampiyona ya 2020/21 na 2021/22 kandi mu ntego twihaye ni ukwiha agaciro aho bizagorana kutubonaho amanota kandi dukinisha abana bato.”
Mu rwego rwo kwiyubaka, Marines FC yasinyishije Gikamba Ismael na Mucyo Fred uzwi nka Januzaj, bombi ibakuye muri mukeba w’ibihe byose Etincelles.
Yazamuye kandi abakinnyi batatu bakinaga mu Cyiciro cya Kabiri muri VisionJeunesse Nouvelle.
Nyuma yo gutizwa umunyezamu Ntwari Fiacre wavuye muri APR FC, Marines FC izakinisha kandi abandi bakinnyi bane bazava muri Intare FC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!