Ni umukino wagoye Niger cyane by’umwihariko nyuma y’aho Abdoul Latif Djibril ahawe ikarita y’umutuku ku munota wa 26.
Nyuma y’iminota itatu gusa, ibitego byatangiye kwisukiranya kuko Ismael Saibari yatsinze ibitego bibiri, Ayoub El Kaabi, Hamza Igamane na Azzedine Ounahi batsinze ibitego bitanu bya Maroc.
Iyi ntsinzi yafashije Maroc kugira amanota 18 ikomeza kuyobora itsinda rya gatanu, aho irusha Tanzania ya kabiri amanota umunani. Ni mu gihe Zambia na Niger zifite atandatu.
Maroc yitwaye neza cyane muri iyi mikino kuko yatsinze imikino yose itandatu, itsindamo ibitego 19, yinjizwa bibiri gusa.
Iyi kipe iheruka gukora amateka mu Gikombe cy’Isi cya 2022, aho yageze muri ½.
Muri rusange ni ku nshuro ya karindwi iki gihugu cyabonye itike yo gukina Igikombe cy’Isi nyuma yo mu 1970, 1986, 1994, 1998, 2018, 2022 na 2026.
Muri rusange ibihugu 17 ni byo bimaze kubona itike yo kuzitabira iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.
Ibindi ni u Buyapani, New Zealand, Iran, Argentine, Uzbekistan, Jordan, Koreya y’Epfo, Australie, Bresil, Ecuador, Uruguay, Colombie na Paraguay.









Ibitekerezo 0