Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Mutarama 2026, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryashyize hanze urutonde rw’uko amakipe akurikiranye ku rutonde ngarukakwezi nk’uko bisanzwe.
Ni urutonde rwashyizwe hanze nyuma y’imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 yari imaze ukwezi ikinirwa muri Maroc, aho iki gihugu cyaryakiriye cyageze ku mukino wa nyuma.
Ni umukino utarayihiriye kuko yawutakarijeho igikombe, gitwarwa na Sénégal na yo iri mu makipe akomeye muri Afurika, gusa impande zombi zizamuka bishimishije ku rutonde rwa FIFA.
Bitewe n’imikino itanu yatsinze muri iri rushanwa ikanganya umwe igatsindwa undi, Maroc yungutse amanota 20,23 igira 1736,57 yatumye igera ku mwanya wa munani mu makipe meza ku Isi.
Sénégal yegukanye irushanwa yungutse amanota 58,76 igira amanota 1706,83 yayizamuye imyanya irindwi iba iya 12, dore ko yatsinze imikino itandatu muri irindwi yarikinnyemo.
Aya makipe yombi ni yo ayoboye andi muri Afurika, agakurikirwa na Nigeria yazamutseho imyanya 12 nyuma yo gusoza Igikombe cya Afurika cya 2025 ari iya gatatu. Indi yazamutse imyanya 12 ari na yo myinshi ku Isi ni Cameroun.
Nyuma y’uko Zimbabwe itakaje amanota 10 n’imyanya itatu, byatumye u Rwanda ruzamuka umwanya umwe ruba urwa 130 ku rutonde rwa FIFA.
Nta cyahindutse ku makipe ya mbere ku Isi, aho iyoboye ari Espagne, igakurikirwa na Argentine, u Bufaransa bukaba ubwa gatatu, mu gihe u Bwongereza na Brésil biri muri bitanu bya mbere.
Urutonde rutaha ruzajya hanze tariki ya 1 Mata 2026.








Ibitekerezo 0