00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashami Vincent yemejwe nk’Umutoza mushya wa Police FC

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 21 July 2022 saa 04:44
Yasuwe :

Ikipe ya Police FC yatangaje Mashami Vincent nk’Umutoza wayo Mukuru, inashyiraho abayobozi bashya bayobowe na ACP Yahaya Kamunuga nka Perezida w’Ikipe.

Muri izi mpinduka kandi Visi Perezida wa mbere wa Police FC yagizwe ACP (rtd) Bosco Rangira [yari asanzwe ari umuyobozi mukuru] mu gihe Visi Perezida wa Kabiri ari SP Regis Ruzindana.

Mashami Vincent yahawe gutoza Police FC asimbuye Francis Nuttall Elliot ukomoka muri Ecosse mu Bwami bw’u Bwongereza. Uyu yayigezemo muri Nzeri 2021 ndetse umwaka ushize w’imikino yayifashije kuwusoza ku mwanya wa karindwi n’amanota 40, irushwa 26 na APR FC yatwaye Igikombe cya Shampiyona.

Mashami Vincent yahawe inshingano zo gutoza Police FC nyuma y’uko ku wa 10 Werurwe 2022, amasezerano ye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi ashyizweho akadomo.

Icyo gihe yari amaze imyaka isaga itatu n’igice atoza Ikipe y’Igihugu Amavubi; ni inshingano yahawe muri Kanama 2018. Amasezerano ye yasojwe ku wa 2 Werurwe 2022.

Mashami Vincent si mushya mu ikipe [club] kuko mbere yo guhabwa Ikipe y’Igihugu yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC na Bugesera FC.

Police FC ikomeje kwiyubaka mu rwego kugira ngo irebe ko yakegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ihora ihatanira ariko itazi uko gisa.

Mashami Vincent wahawe kuyitoza azungirizwa na Kirasa Alain mu gihe Umutoza w’Abanyezamu ari Higiro Thomas, ubu ukiri muri As Kigali.

Police FC ntiragaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha kuko kugeza ubu imaze kugura Nkubana Marc wakinaga muri Gasogi United, inongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo nka Iyabivuze Osée na Sibomana Abouba.

Mashami Vincent yatangajwe nk'Umutoza Mukuru wa Police FC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages