Ni nyuma y’imikino ibiri ya gicuti, Amavubi yatsinzemo Centrafrique ibitego umunani ku busa mu mukino mwiza bagaragaje.
Nyuma y’umukino wa kabiri, Mashami Vincent yashimye uburyo abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bitwaye ariko agaruka cyane ku bashya bari bahamagawe bakina imbere mu gihugu.
Ati “Nk’umutoza uburyo nabibonye, umunyezamu Clement yagize umukino mwiza. Clovis yagize umukino mwiza, Denis aracyakeneye igihe ariko ntabwo ari umukinnyi mubi kimwe na Samuel. Muri rusange batweretse isura nziza. Si n’abo gusa kandi turavuga n’abo mu Rwanda twahamagaye bwa mbere barimo ba Blaise na Bacca."
"Ni abakinnyi bakeneye ko tubahozaho ijisho kandi tukababonera imikino kugira ngo batinyuke bakore ibyo bashaka gukora, bakore amakosa kuko iki ni cyo gihe cyo gukora amakosa. Muri rusange batweretse byinshi nubwo inzira ikiri ndende kuko nabo hari ibyo bagifite byo gukosora.”
Mu bakinnyi 34 bari bahamagawe mu kipe y’Igihugu Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti, harimo bane bashya bakina hanze y’u Rwanda barimo umunyezamu Buhake Clement ukina mu cyiciro cya kabiri muri Norvège mu kipe ya Stromme IF, Rukundo Denis ukina muri Police FC , Ngwabije Clovis ukina muri SC Lyon mu bufaransa na Samuel Gueulette ukina muri RAAL La Louvière mu Bufaransa.
Abakina mu Rwanda bari bahamagawe bwa mbere, ni batanu barimo Ishimwe Christian wa AS Kigali FC, Nishimwe Blaise na Niyigena Clèment ba Rayon Sports FC, Kwitonda Alain wa Bugesera FC na Mugunga Yves wa APR FC.
Uretse aba abandi bakina hanze y’u Rwanda bari bahamagawe ariko ntibitabire ubutumire, ni Rafaël York wa AFC Eskilstuna yo muri Suède, Kevin Monnet-Paquet watandukanye na Saint Etinne yo mu Bufaransa na Bizimana Djihadi wa KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!