00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mashariki yasoje umushinga usize abasaga 400 bakabije inzozi zabo muri sinema

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 June 2024 saa 10:17
Yasuwe :

Mashariki Film Festival yasoje umushinga witwa ‘Tumenye Sinema’ usize urubyiruko rusaga 400 rukora filime rwo mu duce dutandukanye tw’igihugu, ruhawe amahirwe yo gukabya inzozi zarwo.

Ni umushinga wakozwe na Mashariki Africa Film Festival (MAFF) uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU), ukaba waratangijwe muri Nyakanga 2020 ariko umurikwa ku mugaragaro ku wa 19 Gicurasi 2021 i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aba basore n’inkumi bahawe amasomo mu gutunganya filime (Film Production), ubumenyi bw’ibanze mu kuyobora filime (Basic Directing), ifatwa ry’amashusho ya filime (Cinematography), ibijyanye n’amajwi no kunononsora filime (Sound and Editing) ndetse no kwandika filime (Scriptwriting).

Tumenye Sinema isize abasore n’inkumi 446 bahuguwe muri sinema mu gihe Mashariki yo yateganyaga gufasha 400 gusa. Isize kandi hatangijwe koperative enye mu bitabiriye. Isi ndetse hakozwe filime 28 ngufi, n’izindi filime ndende ndetse na filime z’uruhererekane zifite season imwe na episode 15 buri imwe.

Banahawe amahugurwa y’igihe gito mu bijyanye no kuyobora, iyamamazabikorwa, ubushabitsi ndetse no kuyobora amakoperative ku buryo bizabafasha mu gihe bazaba batangiye imishinga yabo bwite.

Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, yatangije yavuze ko bishimiye ko bageze ku ntego zawo.

Ati “Turi kwishimira kugera ku ntego z’uyu mushinga ‘Tumenye Sinema’. Urugendo ntabwo rwari rworoshye kubera icyorezo cya COVID-19, gusa ndashimira abitabiriye ndetse n’abadufashije kuwushyira mu bikorwa.”

Kayitare Lionel wari ushinzwe gukurikirana uyu mushinga nawe ntabwo yagiye kure ya Senga kuko yavuze ko urugendo rwari rukomeye ariko igishimishije ari uko barugenzemo neza kandi bakagera ku byo bari biyemeje.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda [EU], Belén Calvo Uyarra, yagize uruhare muri uyu mushinga ndetse ashimishwa no kuwutera inkunga mu gufasha abakiri bato bifitemo impano zitandukanye muri sinema.

Yagize ati “EU ishimishijwe no kuba yarateye inkunga ndetse igateza imbere ikiragano cy’abakiri bato mu ruganda rwa sinema binyuze muri Mashariki. Iyi gahunda yagize uruhare runini mu guteza imbere, guhanga no gutanga amahirwe mashya ku rubyiruko rwo mu Rwanda.”

Alice Kamasoni wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi nayo yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere uyu mushinga, yagaragaje ko icyiza kuruta ibindi ari uko hibanzwe mu duce dutandukanye tw’igihugu ndetse bazanakomeza gushyigikira indi nka yo.

Uyu mushinga wakorewe mu turere turimo Huye na Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze yo mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu yo mu Burengerazuba n’ahandi hatandukanye mu gihugu.

Trésor Senga watangije Mashariki yavuze ko bitari byoroshye ariko umushinga wagenze uko babyifuzaga ndetse bakanarenzaho
Uyu mushinga wasojwe bamwe bahabwa impamyabushobozi
Mazimpaka Jones Kennedy uzwi muri sinema Nyarwanda ni umwe mu babaye hafi abanyeshuri muri uyu mushinga wa Tumenye Sinema
Lionel Kayitare wakurikiranye ishyirwa mu bikorwa rya Tumenye Sinema avuga ari umushinga wagize ingaruka nziza
Abasore n'inkumi mu bice bitandukanye bitabiriye iyi gahunda
Alice Kamasoni wari uhagarariye Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi yifuza ko imishinga nk'iyi iterwa inkunga
Alice Kamasoni wari uhagarariye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi na Tresor Senga wa Mashariki bafashe ifoto n'umwe mu basoje amasomo
Mashariki yasoje umushinga usize abasaga 400 bakabije inzozi zabo muri sinema
Abanyuze muri Tumenye Sinema bagiye gukomeza gukorana na Mashariki mu bikorwa byayo bitandukanye birimo n'iserukiramuco ryayo
Abanyeshuri basaga 400 batangiye gukabya inzozi zabo muri sinema binyuze mu mushinga wa Tumenye Sinema
Aba basore n'inkumi bigishijwe ibintu bitandukanye byerekeye gutunganya filime
Abanyuze muri Tumenye Sinema bashimye abayitekereje
Abantu batandukanye bari bitabiriye igikorwa cyo gusoza uyu mushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages