Mu iburanisha ryabereye mu muhezo mu rukiko rwa Minshull Street Crown Court mu mujyi wa Manchester, ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2022, urukiko rwemeje ko arekurwa.
Greenwood yarekuwe ariko ahabwa amabwiriza yo kutavugana n’abatangabuhamya ndetse no kwegera agace Harriet Robson umushinja atuyemo.
Uyu musore yemerewe kuburana ari hanze nyuma y’aho ku wa Gatandatu yari yabyangiwe kubera kurenga ku mabwiriza yahawe.
Greenwood w’imyaka 21 amezi yari abaye icumi ashinjwa gukoresha umukobwa imibonano mpuzabitsina ku gahato, gukubita no gukomeretsa no kugaragaza imico yo guhoza ku nkeke Harriet Robson umukobwa bahoze bakundana.
Kuva yatangira gukurikiranwa mu ntangiriro za 2022, yahise ahagarikwa n’ikipe ye ya Manchester United, ibigo birimo Nike bihagarika amasezerano byari bifitanye na we, mu gihe Electronic Arts yamukuye mu bantu bagaragara mu mikino ya FIFA 22.
Biteganyijwe ko azasubira imbere y’urukiko rw’i Manchester ku wa 21 Ugushyingo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!