Ku ya 17 Gicurasi 2017, Masudi Djuma yanditse amateka akomeye ubwo yaheshaga Rayon Sports igikombe cya Shampiyona. Intsinzi y’ibitego 2-1 Rayon Sports yakuye imbere ya Mukura VS yatumye izina ashimangira izina rya Comando maze aririmbirwa n’abafana bati ‘Masudi Wacu!!!’.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Ukuboza 2018 uyu mutoza ukomoka mu Burundi yagarutse kuri iyi stade ashaka kubabaza ba bafana yashimishije kuko ubu ari umutoza wa AS Kigali yahanganaga na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League.

Ikipe ya Rayon Sports yakinaga idafite bamwe mu bakinnyi basanzwe babanza mu kibuga nka Donkor Prosper Kuka na Bimenyimana Bonfils Caleb bahanwe na FERWAFA kubera amakarita babonye mu mikino ishize.

Byatumye umutoza Roberto Oliviera Goncalves (Robertinho) agirira icyizere mu Mugisha Gilbert wakinaga umukino wa mbere muri uyu mwaka w’imikino na Yannick Mukunzi wari usanzwe winjira mu kibuga asimbuye.

Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ihangana rikomeye ryagaragaraga hagati mu kibuga aho Ally Niyonzima na Nsabimana Eric Zidane bahanganaga na Yannick Mukunzi na Fabrice Mugheni.
Iri shyaka ryo gushaka intsinzi ya mbere muri uyu mwaka ku ruhande rwa AS Kigali ryatumye itangirana amakosa menshi mu gice cya mbere nk’iryo Ally Niyonzima yakoreye Fabrice Mugheni bituma akuka urutugu anajyanwa kwa muganga ku munota wa 17.

Igice cya mbere cyaranzwe no guhusha ibitego byari byabazwe birimo amashoti yo hanze y’urubuga rw’amahina yatewe na Mugisha Gilbert na Rutanga Eric ariko umunyezamu Bate Shamiru ahagarara neza atabara ikipe ye.

Mu gice cya kabiri AS Kigali yagaragazaga inyota yo gushaka igitego byihuse isatira. Ku munota wa 47 Rayon Sports yayitunguye ikora ‘contre attaque’ yayobowe na Yannick Mukunzi aha umupira Manishimwe Djabel wacenze ba myugaruro babiri ba AS Kigali atera ishoti rikomeye mu izamu umupira ufata igiti cy’izamu ugarutse mu rubuga rw’amahina uhura na Michael Sarpong bita Balloteri ahita afungura amazamu.

Masudi Djuma yahise asimbuza abakinnyi babiri; Nsabimana Eric Zidane asimbuzwa Ishimwe Kevin usatira aciye ku ruhande rw'ibumoso ku munota wa 52 naho Muhozi Freddy afata umwanya wa Ndayisenga Fuadi ku munota wa 64.

Izi mpinduka nta kinini zafashije ikipe ya Masudi kuko nta gitego cyo kwishyura yabonye mu minota yakurikiye ho ahubwo yakomeje gukora amakosa menshi yaviriyemo abakinnyi bayo batanu guhabwa amakarita y’umuhondo aribo Ally Niyonzima, Ntamuhanga Tumaine Tity, Ininahazwe Fabrice Messi, Ishimwe Kevin na Mossi Rurangwa.

Ku munota wa 88 abakinnyi batatu ba Rayon Sports; Manishimwe Djabel, Yannick Mukunzi na Gilbert Mugisha bahererekanyije umupira neza, bawuha Sarpong wirukankaga agana izamu ariko akururwa imyenda na Rurangwa Mossi ahabwa ikarita ya kabiri y'umuhondo biba ikarita itukura.

Nyuma y’iminota ibiri gusa Ishimwe Kevin wagiye mu kibuga asimbuye yakoreye amakosa abiri Rutanga Eric na Niyonzima Olivier Sefu mu maso y'umusifuzi nawe ahabwa ikarita y'umutuku, byatumye umukino urangira AS Kigali ifite abakinnyi icyenda mu kibuga.

AS Kigali yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota ane naho Rayon Sports ijya ku mwanya wa gatatu n’amanota 15 inganya na APR FC ya kabiri amanota, ikipe zizacakirana kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018 ku munsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda.

Reba hano uko umukino wagenze umunota ku wundi

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri AS Kigali ntabwo bitwaye neza
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga muri AS Kigali ntabwo bitwaye neza
Abakinnyi bagejeje Rayon Sports ku mwanya wa gatatu muri shampiyona
Abakinnyi bagejeje Rayon Sports ku mwanya wa gatatu muri shampiyona
Bate Shamiru yatabaye izamu rye inshuro nyinshi
Bate Shamiru yatabaye izamu rye inshuro nyinshi
Ally Niyonzima yakoze amakosa menshi muri uyu mukino
Ally Niyonzima yakoze amakosa menshi muri uyu mukino
Fabrice Mugheni atarava mu kibuga yageragezaga gutera amashoti ya kure
Fabrice Mugheni atarava mu kibuga yageragezaga gutera amashoti ya kure
Abakinnyi ba AS Kigali ntabwo bishimiraga imyanzuro y'abasifuzi
Abakinnyi ba AS Kigali ntabwo bishimiraga imyanzuro y'abasifuzi
Fabrice Mugheni yavunitse urutugu ava mu kibuga hakiri kare
Fabrice Mugheni yavunitse urutugu ava mu kibuga hakiri kare
Hari ubwo Bate Shamiru yageragezaga kugabanya igitutu cyo gusatirwa abeshya ko inkweto zafungutse ariko Ngando Omar wamufashaga n'imishumi y'inkweto ntiyayikoragaho
Hari ubwo Bate Shamiru yageragezaga kugabanya igitutu cyo gusatirwa abeshya ko inkweto zafungutse ariko Ngando Omar wamufashaga n'imishumi y'inkweto ntiyayikoragaho
Iradukunda Eric Radu yahanganaga na AS Kigali yakiniraga umwaka ushize
Iradukunda Eric Radu yahanganaga na AS Kigali yakiniraga umwaka ushize
Masudi Djuma n'abamwungirije Mateso Jean de Dieu (iburyo) na Higiro Thomas (ibumoso) babajwe no kurangiza imikino irindwi nta ntsinzi
Masudi Djuma n'abamwungirije Mateso Jean de Dieu (iburyo) na Higiro Thomas (ibumoso) babajwe no kurangiza imikino irindwi nta ntsinzi
Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize ntabwo yishimiraga udupira tugufi yahabwaga
Ndarusanze Jean Claude watsinze ibitego byinshi muri shampiyona ishize ntabwo yishimiraga udupira tugufi yahabwaga
Wari umukino uhanganisha abakina hagati mu Amavubi Niyonzima Olivier Sefu na Niyonzima Ally
Wari umukino uhanganisha abakina hagati mu Amavubi Niyonzima Olivier Sefu na Niyonzima Ally
Eric Tuyishime wavuye muri APR FC yishyuhije kugera umukino urangiye
Eric Tuyishime wavuye muri APR FC yishyuhije kugera umukino urangiye
Ibyo Masudi aba akora ku ntebe y'abatoza biratangaje
Ibyo Masudi aba akora ku ntebe y'abatoza biratangaje
Ishimwe Kevin asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura, iya kabiri kuri AS Kigali
Ishimwe Kevin asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura, iya kabiri kuri AS Kigali
Ishimwe Kevin yagiye mu kibuga asimbuye ariko ntiyagitindamo
Ishimwe Kevin yagiye mu kibuga asimbuye ariko ntiyagitindamo
Manishimwe Djabel mbere yo guhindura umupira wavuyemo igitego
Manishimwe Djabel mbere yo guhindura umupira wavuyemo igitego
Masudi Djuma yinginga Ally Niyonzima ngo yongere imipira igana ku izamu rya Rayon Sports
Masudi Djuma yinginga Ally Niyonzima ngo yongere imipira igana ku izamu rya Rayon Sports
Michael Sarpong ati 'nta yindi kipe yamba ku mutima itari Rayon Sports'
Michael Sarpong ati 'nta yindi kipe yamba ku mutima itari Rayon Sports'
Michael Sarpong atsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Michael Sarpong atsindira Rayon Sports igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino
Mugisha Gilbert wagiriwe icyizere mu mwanya wa Caleb Bimenyimana Bonfils Caleb
Mugisha Gilbert wagiriwe icyizere mu mwanya wa Caleb Bimenyimana Bonfils Caleb
Ngando Omar ukinira Intamba mu Rugamba z'i Burundi ntabwo yahiriwe
Ngando Omar ukinira Intamba mu Rugamba z'i Burundi ntabwo yahiriwe
Rayon Sports yashoboraga gutsinda ibitego byinshi ariko umunyezamu Bate Shamiru aba ibamba
Rayon Sports yashoboraga gutsinda ibitego byinshi ariko umunyezamu Bate Shamiru aba ibamba
Rurangwa Mossi asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Rurangwa Mossi asohoka mu kibuga nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Rurangwa Mossi wakinaga ku ruhande rw'iburyo yugarira yahawe ikarita itukura
Rurangwa Mossi wakinaga ku ruhande rw'iburyo yugarira yahawe ikarita itukura

Amafoto: Ntare Julius