Nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku Cyumweru, byavuzwe ko umwuka waba utari mwiza hagati y’abatoza bayo ku buryo umutoza mukuru, Masudi Djuma, atakivugana neza n’abamwungirije.
Ubwo iyi kipe yari imaze kunganya na La Jeunesse ubusa ku busa mu mukino wa gicuti wabereye ku Mumena ku wa Kane, Masudi Djuma yavuze ko ibyatangajwe na bamwe mu banyamakuru atari byo kuko nta wigeze ashwana n’undi mu batoza ba Rayon Sports.
Ati “Mwagiye mureka amagambo, narababwiye, amagambo muvuga atari yo, umunsi njyewe nzavuga, muzavuga ngo Masudi ari kuvuga. Ibyo bintu se mwabikuye he? Ni nde se washwanye n’undi? Mwaretse guteza amagambo mbere y’umukino. Reka Rayon Sports ishyire umutima ku kazi dukine umukino, urumva?”
Yakomeje agira ati “Murimo kumvuga nabi, ariko hari umunsi umuntu azamvuga nabi nzamufata hanyuma njye kuri polisi kuko murimo kumbeshyera. Ni nde se twavuganye nabi ? ‘Staff’ imeze neza, Komite imeze neza, ahubwo ni yo komite ya mbere irimo kumvikana n’abatoza, urumva?”
Umutoza wa Rayon Sports yashimangiye ko atazi aho ibivugwa byaturutse, ariko uwo azafata ari kumuvuga nabi kandi nta gihamya afite, azamujyana kuri polisi.
Ati “Ibyo bintu sinzi aho mwabikuye, abanyamakuru muvuga abantu bose musebya umuntu, ntabwo ari byiza. Umuntu nzumva ari kumvuga nabi adafite gihamya, nzajya kuri polisi muvuge. Nta n’umwe twavuganye nabi. “
“Nagiye kwicara mu bafana ngo abandi batoza batoze, icyo ni icyizere, nta mutoza mukuru wareka ngo abandi batoze kandi ari we uza kubazwa byose birimo n’uko umukino wagenze, icyo ni icyizere nabahaye. Lomami ni njye wamuzanye, Sacha ni njye wamuzanye, Calliopi naramwakiriye kuko ndamuzi, Jimmy ni uko. Ibyo bintu babireke. Sinzi umuntu wabizanye, urumva ko ashaka gushyiramo akantu, ariko azafatwa vuba kuko Imana izadufasha dutsinde ni uko aceceke.”
Masudi Djuma yongeye kugirwa umutoza wa Rayon Sports muri Nyakanga uyu mwaka mu gihe yigeze kuyibamo hagati ya 2015 na 2017, ayihesha Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona.
Muri Shampiyona ya 2021/22 izatangira ku wa Gatandatu, Rayon Sports izakira Mukura Victory Sports ku mukino w’umunsi wa mbere uzaba saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.






Ibitekerezo 0