André Mazimpaka wari umaze iminsi afasha iyi kipe haba mu bagabo ndetse no mu bagore, aje muri iyi kipe gusimbura undi mutoza na we wahoze anayikininira, Lawrence Webo, we wamaze gutandukana na yo aho yanaraye asezeye abafana.
Mu magambo ye uyu mugabo ukomoka muri Kenya akaba yatangaje ko yishimiye ibihe yagiranye na Rayon Sports afata nko mu rugo rwe rwa kabiri, ariko ko byabaye ngombwa ko batandukana akajya kugeragereza ahandi amahirwe. Yasoje yifuriza abakunzi b’iyi kipe bahora bayifuriza intsinzi, kuzahirwa mu bihe bizaza.
Uyu akaba abisikanye nyine na André Mazimpaka we wabaye umunyezamu wa Rayon Sports hagati y’umwaka wa 2018 na 2020, bikaza no kurangira yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2019 iyi kipe iheruka gutwara.
Uyu winjiye mu butoza muri Werurwe 2023 ahereye muri La Jeunesse, yakiniye amakipe atandukanye arimo iyo La Jeunesse FC, Interforce FC, Police FC, Espoir FC, Mukura VS, Kiyovu Sports,Rwamagana City na Rayon Sports nyine agiye gutoza.
Uretse umutoza w’abanyezamu, ikipe ya Rayon Sports ikaba yatangaje ko muri iki cyumweru iri butangaze umutoza mushya, dore ko lisiti y’abahatanira uyu mwanya yavuye ku barenga 50 aho kuri ubu hasigaye batatu bonyine bagomba gutoranywamo umwe uzayobora Gikundiro mu mwaka utaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!