Zinedine Zidane watoje Real Madrid akanayigiriramo ibihe byiza, afatwa nk’umukinnyi wayo w’ibihe byose cyo kimwe no mu Ikipe y’u Bufaransa. Yanze inshingano zo gutoza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, bihita byibazwa niba ashobora gusimbura Didier Deschamps muri Les Bleus y’u Bufaransa.
Ntabwo byatinze, ku wa 7 Mutarama 2023, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF) ritangaza ko ryamaze kongerera amasezerano Deschamps uheruka kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022, azageza mu 2026.
Mu kiganiro Perezida wa FFF, Noël Le Graët, yagiranye na RMC ku Cyumweru, yabajijwe ku cyo atekereza kuri Zinedine Zidane utarahawe gutoza Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, bikaba bivugwa ko ashobora gutoza Brésil.
Uyu mugabo w’imyaka 81 yavuze ko umusaruro Zidane yagize nka Kapiteni wa Les Bleus atari wo gusa watuma ahabwa izindi nshingano, ku buryo ko yashobora kuyobora Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Noël Le Graët yavuze kandi ko atazi ndetse atanitaye ku byo Zidane yagezeho. Yamusabye kujya ahandi yifuza, anibutsa abafana ko niba hari abategereje ko Deschamps yagenda baheba.
Ati “Simbyitayeho habe na gato, ashobora kujya aho yifuza hose. Yajya mu ikipe y’igihugu cyangwa indi iyo ari yo yose ntabwo bindeba. Zidane buri gihe aba ari hejuru, afite n’abamukunda benshi harimo n’abifuzaga ko Deschamps agenda.”
Yakomeje agira ati “Ariko se ni nde wo kwibaza ku bushobozi bwa Deschamps? Ntawe mwabona. Zidane sindamubona, ni yo mpamvu tutatandukana na Deschamps.”
Uku kwishongora kwababaje bikomeye Kylian Mbappé, kwifata biramunanira, agaragaza amarangamutima ye ku rukuta rwe rwa twitter, avuga ko bidakwiriye kubahuka umuntu nka Zidane.
Ati “Zidane ni u Bufaransa, ntabwo tugomba kumusuzugura kuri ruriya rwego.”
Zidane c’est la France, on manque pas de respect à la légende comme ça… 🤦🏽♂️
— Kylian Mbappé (@KMbappe) January 8, 2023
Uku guterana amagambo kwatumye kandi na Minisitiri wa Siporo, imikino ya Olempike na Paralempike mu Bufaransa, Amélie Oudéa Castéra, ahaguruka na we akavuga ko Noël Le Graët atagakwiye kuba yavuze ariya magambo.
Ati “Iki kiganiro kiganjemo ikinyabupfura gike kuko cyibasiye umunyabigwi mu mupira w’amaguru ndetse no muri siporo. Perezida ntabwo akwiriye kuba yavuze ariya magambo, turasaba imbabazi ku bwa byose.”
Mu mpeshyi ya 2018 ni bwo Zidane yasezeye ku nshingano zo gutoza Real Madrid, amaze kuyiha ibikombe bitatu bya UEFA Champions League, igikombe cya Shampiyona yo muri Espagne, ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo.
Mu 2019, yaragarutse aza kuyitoza gusa ntiyahatinda, mu 2021 arongera asezera ku nshingano.
Iyi kipe yo muri Espagne, na yo yagaragaje ko itashimishijwe n’ibyavuzwe na Noël Le Graët kuri Zinedine Zidane na Karim Benzema yavuze ko hari igihe yari gukinira u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi cyo muri Qatar ntibubone ibitego bingana n’ibyo bwinjije.
Yagize iti “Aya magambo nta cyubahiro afite kuri amwe mu mazine akomeye kandi akunzwe n’abafana b’umupira w’amaguru mu bice bitandukanye by’Isi, kandi ikipe yacu itegereje ko habaho gukosora imvugo.”
Umunyamakurukazi w’Umufaransa, Anne-Laure Bonnet, yasabye abanyamuryango ba FFF gutegura uburyo Noël Le Graët yeguzwa ku ngufu nubwo bigoye.
Ati “Turashishikariza abanyamuryango ba FFF gutegura uburyo uyu mugabo yagenda. Birashoboka. Ntabwo byoroshye ariko birashoboka.”
Déclarations à nouveau hors sol avec en prime cette fois un manque de respect honteux, qui nous heurte tous, à une légende du foot et du sport : un "président" de la première fédération sportive de France ne devrait pas dire ça.
Des excuses pour ce mot de trop sur Z.Zidane svp. https://t.co/FUdE76nBz0— Amélie Oudéa-Castéra (@AOC1978) January 8, 2023
Moi quand j ai entendu les propos de le Graët pic.twitter.com/FYimBk1wpf
— Djibril Cisse (@DjibrilCisse) January 8, 2023
Noël Le Graët ayobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF) kuva mu 2011. Nyuma yaho yatowe inshuro eshatu zirimo mu Ukuboza 2012, Werurwe 2017 na Werurwe 2021.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!