Mbappé ntabwo yigeze yishimira uko ikipe ye yitwaye ku isoko ndetse no mu mikinishirize ye.
Uyu musore yasinye amasezerano avuga ko agomba gukina nka nimero icyenda asatira ndetse agakina imikino yose, ariko kugeza ubu akinishwa ibumoso akahakina atishimye.
Ibihe uyu musore ari kunyuranamo n’ikipe ye ya Paris Saint-Germain bigaragaza ko ari kuyihatiriza kumurekura, ikamuha uburenganzira bwo kuba yashaka indi kipe azakinira.
Mbappé yagombaga kuba yaragiye muri Real Madrid ku isoko ryo mu mpeshyi yashize, ariko intekerezo ze n’ibiganiro bikomeza kumugumisha muri PSG yagiyemo avuye muri Monaco mu 2017.
Uyu musore bivugwa ko nubwo yagumye muri iyi kipe, gahunda bari bemeranyije idashobora kugerwaho, mu gihe ibyo bamwijeje batari kubimukorera.
Paris Saint-Germain yasinyishije Vitinha, Fabián Ruiz, Carlos Soler na Renato Sanches. Isinyisha kandi ba myugariro barimo Nuno Mendes na Nordi Mukiele. Undi mukinnyi yasinyishije ni rutahizamu Hugo Ekitike, aba bose yabaguze akayabo ka miliyoni 125 z’amayero.
Mbappé amaze gutsindira Paris Saint-Germain ibitego 12 mu mikino 13 amaze kugaragaramo muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!