Aba bombi bakomeje guterana amagambo kuva ubwo u Bufaransa bwasezereraga Paraguay muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi, ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga.
Icyo gihe Celeste Amarilla yakoreye Mbappé irondaruhu amugeraranya n’inyamanswa, ndetse anavuga ko ari Umunya-Cameroun uri gukolonizwa n’Abafaransa.
Ni amagambo atarashimishijwe Kylian Mbappé, amusubiza ko umwanya arimo n’inshingano afite atagakwiriye kuba afite urwango nk’urwo, ndetse arutwa n’abakinnyi bahagarariye igihugu cyabo mu Gikombe cy’Isi, bakavamo ariko bahatanye.
Si ibyo gusa kuko Kylian Mbappé yamubwiye ko ari “umugore w’igisebo” ku gihugu cye, kuko ari kugihesha isura mbi.
Senateri Celeste Amarilla yasibye ubutumwa yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, asaba imbabazi ko yabitewe n’ibihe bikomeye yarimo muri ako kanya, kuko na we yakorewe irondaruhu bagendeye ku kuba uruhu rwe ari “urw’abantu bo muri Amerika y’Amajyepfo”.
Yasabye uyu rutahizamu w’imyaka 27, na we gusaba imbabazi kuko ibyo yakoze yarengereye, ndetse natabikora aza kumugenza imbere y’ubutabera amushinja ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ati “Nyuma naricujije, nkora ibyo nanjye nakorewe ubwo banyitaga uwo muri Amerika y’Amajyepfo. Namenye ibyo nakoze nsiba ubutumwa, ndabizi byarakubabaje, ariko niteguye ko ukora nk’ibyo nakoze. Siba ubutumwa bwawe unansabe imbabazi.”
“Ntabwo uzi uwo ndi we ni yo mpamvu uvuga ko ndi umugore w’igisebo ntakwiriye kuba ndi no mu nshingano. Ibi ni ihohoterwa rishingiye ku gitsina, biratunganye kandi biroroshye. Ni uguharabika umugore wageze mu nshingano yaratowe n’abaturage. Nutabikora ndagana inzira y’amategeko.”
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga, ubwo izaba ikina na Maroc muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!