00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbappé yavugirijwe induru, Benzema akora amateka: Ibisigisigi bya Ballon d’Or

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 18 October 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Mu ijoro rya tariki 17 Ukwakira 2022 nibwo rutahizamu w’umufaransa na Real Madrid, Karim Benzema yahawe Ballon d’Or ye ya mbere kuva yatangira gukina umupira w’amaguru.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu utamenye byagaragaye muri uyu muhango wabereye i Paris mu Bufaransa ari naho France Football itanga iki gihembo ikorera ndetse n’imbamutima z’abantu batandukanye.

Benzema niwe utwaye Ballon’Or akuze mu myaka ya vuba

Karim Benzema ukinira Real Madrid yo muri Espagne n’ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa yegukanye Ballon d’Or 2022 ihabwa umukinnyi witwaye neza muri uwo mwaka.

Benzema yabaye umukinnyi utwaye iki gihembo akuze mu bihe bya vuba kuko agitwaye afite imyaka 34, Stanley Matthews wayitwaye muri 1956 afite imyaka 41 n’amezi 10.

Uyu rutahizamu kandi yabaye umukinnyi wa munani utwaye iki gihembo, by’umwihariko ikaba Ballon d’Or ya 12 igiye muri Real Madrid.

Kylian Mbappé yakomerewe

Abafana ba Paris Saint Germain bakomereye, Kylian Mbappé, nyuma y’amakuru amaze iminsi avugwa ko uyu musore atishimiye, ndetse ko yasabye PSG kumugurisha mu kwa mbere.

Aya makuru yose ni bimwe mu byatumye abafana ba PSG bari bitabiriye umuhango wo gutanga Ballon d’Or n’ubundi itangirwa i Paris bakomera rutahizamu wabo.

Nubwo bimeze bityo Mbappé aheruka gutangaza ko ayo makuru ari ibihuha ndetse ko yishimiye kuba muri PSG.

Yagize ati “Ndishimye cyane, ntabwo nigeze nsaba kugurishwa mu kwezi kwa mbere.”

Kevin De Bruyne yakoze amateka muri Manchester City

Kevin De Bruyne yabaye umukinnyi wa mbere wa Manchester City uje mu bakinnyi batatu ba mbere ku rutonde rwa Ballon d’Or nyuma ya Karim Benzema na Sadio Mane.

Uyu mubiligi yafashije Manchester City gutwara igikombe cya shampiyona ari nawe wayitsindiye ibitego byinshi (15). Man City kandi yabaye ikipe y’umwaka.

Abazamu ntibahabwa agaciro bakwiye

Iker Casillas wahoze ari umuzamu wa Real Madrid yavuze ko atishimiye umwanya wa kane umuzamu Thibaut Courtois yajeho kuko yabonaga yari akwiye gusimbura Kevin De Bruyne wabaye uwa gatatu.

Casillas avuga ko atazi icyo abatanga ibi bihembo bagenderaho.

Yagize ati “ Nishimiye Courtois cyane ariko sinishimiye umwanya yajeho kuko yari akwiye kuza muri batatu ba mbere. Mu byukuri sinzi icyo abategura ibi bihembo bagenderaho.”

Courtois umwaka ushize yagize uruhare rugaragara mu bikombe Real Madrid yatwaye aribyo shampiyoana na Champions league.

Uyu muzamu yarokoye ikipe inshuro 59 muri Champions League by’umwihariko mu mikino wa ½ Real Madrid yatsinzemo Manchester City yarokoye ikipe inshuro icyenda.

Thibaut Courtois yatwaye igihembo cy’umuzamu witwaye neza cyitiriwe LAv Yashin kuko niwe muzamu rukumbi watwaye Ballon d’Or mu 1963.

Kuva icyo gihe umuzamu wongeye kuza hafi ni Casillas wabaye uwa kane mu 2008 na Manuel Neuer wabaye uwa gatatu mu 2015.

Robert Lewandowski nta bwoba afite

Robert Lewandowski rutahizamu wa FC Barcelona yatwaye ‘Gerd Muller Trophy’ gihabwa rutahizamu mwiza w’umwaka.

Abajijwe niba atari icya nyuma atwaye kubera abakinnyi bato batanga icyizere bari kuzamuka by’umwihariko rutahizamu wa Manchester City, Erling Haaland, yavuze ko nta bwoba amuteye ndetse ko agihari.

Yagize ati “Mu mupira w’amaguru usabwa guhora witeguye, ndabiziko hari abana bari kwitwara neza cyane ariko najye ndahari.”

Lewandowski yatangiye uyu mwaka neza mu ikipe nshya ya FC Barcelona kuko mu mikino icyenda amaze gukina muri shampiyona yatsinze ibitego icyenda.

Alexia Putellas yakoze amateka

Alexia Putellas rutahizamu wa FC Barcelona y’abagore yakoze amateka yo gutwara Ballon d’Or inshuro ebyiri zikurikiranya.

Alexia yahigitse Umwongerezakazi Beth Mead wahabwaga amahirwe nyuma yo gutwara igikombe cy’u Burayi ari nawe mukinnyi w’irushanwa, nyuma yo gutsinda ibitego bitandatu n’imipira itanu yavuyemo ibitego.

Alexia yavuze ko nawe atumva ko bishoboka nyuma yo kugira imvune muri Nyakanga.

Yagize ati “ Nishimiye kongera gutwara iki gihembo gusa nkimara kuvunika muri Nyakanga, sinumvaga ko bishoboka.”

Ballon d’Or y’abagore (Ballon d’Or Féminin) yatangiye gutangwa mu 2018, itwarwa na Ada Hegerberg.

Karim Benzema yabaye umukinnyi utwaye ballon d'Or akuze kuva mu 1956
Lewandowski ntatewe ubwoba n'abarimo Haaland
Courtois yabaye umuzamu mwiza w'umwaka
Alexia Putellas yakoze amateka yo gutwara Ballon d'Or imyaka ibiri yikurikiranya
De Bruyne yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wa Manchester City uje muri batatu ba mbere kuri Ballon d'Or
Abafana ba Paris Saint Germain bakomereye, Kylian Mbappé

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages