Uyu rutahizamo w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yavuze ko yababajwe bikomeye no kubura igikombe cy’Isi yahataniye cyane, amaze gutsinda ibitego bitatu ku mukino wa nyuma bahuriyemo na Argentine.
Bigizwemo uruhare rukomeye n’umunyezamu Emiliano Martínez, Argentine yegukanye Igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya gatatu, bituma ahabwa igihembo cy’umunyezamu witwaye neza kurusha abandi muri iri rushanwa.
Iki gihembo yacyishimiye ku buryo bukomeye, bituma atandukira yifashisha ishusho iri mu isura ya Kylian Mbappé imugaragaza ari uruhinja. Ibi yabikoze ubwo iyi kipe yarimo izengurutsa igikombe mu murwa mukuru, Buenos Aires.
Ibikorwa nk’ibi byagaragazaga agasuguro gakomeye kuri uyu mukinnyi, cyane ko ifoto yasakaye yagaragazaga Martínez ari kumwe na Messi, hakibazwa impamvu atigeze akebura uyu muzamu.
Nta kintu na kimwe Mbappé yabivuzeho, usibye ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Ukuboza 2023 bamaze gutsinda Strasbourg ibitego 2-1, harimo n’icyo yatsinze kuri penaliti.
Nyuma y’uyu mukino yavuze ko atata umwanya ku bikorwa bidafite agaciro nk’ibya Martínez, kandi ko gutsindwa k’u Bufaransa kudakwiye kubangamira Paris Saint-Germain.
Ati “Ntabwo njya ntinda kuri biriya bintu biba bidafite umumaro na muke. Kwishimira intsinzi nta mategeko abihana, ariko nta mwanya mfite wo gushyira kuri biriya bikorwa. Kandi nijeje n’umutoza wanjye ko kuba naratsinzwe bitagomba kubangamira PSG.”
Yongeyeho ko ibyo Martínez yakoze bitakwigera bibangamira umubano afitanye na mugenzi we bakinana muri Paris Saint-Germain, Lionel Messi, anagaragaza ko nyuma y’umukino yaganiriye na Messi akamwifuriza kuryoherwa n’intsinzi.
Ati “Nta kintu na kimwe mu byakozwe na Martínez byagira aho bihurira n’umubano wanjye na Messi. Naramuvugishije mubwira ko akomeza kunezezwa n’intsinzi yari ingenzi kuri we. Nubwo nanjye nabyifuzaga ariko nagombaga kwitwara nk’umukinnyi.”
Uyu musore w’Umufaransa ufite imyaka 24, niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi, amaze kwinjiza umunani harimo bitatu yatsinze ku mukino wa nyuma.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza, nibwo Martínez ategerejwe mu ikipe ye ya Aston Villa, aho umutoza wayo Unai Emery aza kumuganiriza ku myitwarire yagaragaje nyuma yo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022.








Ibitekerezo 0