Mbarushimana ari kumwe n'abandi batoza b'Abanyarwanda bari gukora amahugurwa ya CAF yo gushaka Licence A mu butoza ari kubera ku cyicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa.
Aganira na IGIHE yatangaje ko yiteguye kujyana na AS Muhanga mu cyiciro cya kabiri igihe ubuyobozi bwaba bwemeye kubahiriza ibyo yasabye birimo kugumana abakinnyi bose ikipe yari ifite no gukomeza kubitaho nk’uko byagendaga, ntibudohoke ku nshingano kuko itakiri mu cyiciro cya mbere.
Yagize ati “Kuba ndi gukorera Licence A ntibivuze ko ntajya gutoza mu cyiciro cya kabiri. Birumvikana AS Muhanga ni ikipe nziza ariko hari ibyo nasabye ubuyobozi kugira ngo turebe ko twahita tugaruka mu cyiciro cya mbere gusa ntibaransubiza. Nshaka ko tugumana abakinnyi bose bagakomeza no kwitabwaho nk’uko bisanzwe.”
Uyu mutoza wanyuze mu makipe nka Electrogaz, Police FC, Nyanza FC, Amagaju FC, Sunrise FC na Rayon Sports avuga ko ubu nta yindi kipe aratangira kuvugana nayo kuko ashaka kubanza kumenya icyerekezo cya AS Muhanga.
Umuyobozi wa AS Muhanga, Ndayisaba Damascène yatangarije IGIHE ko mu Cyumweru gishize basinyanye amasezerano mashya n’Akarere angana na miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuyifasha umwaka utaha bityo nta kibazo cy’abakinnyi bazagira nubwo hari abo bamaze kurekura barimo Bogota na Gangi.
Yagize ati “Ibiganiro na Abdou ntibiratangira ariko nashaka kuhaguma nta kibazo, ariko naramuka agiye tuzashaka undi. Ku mibereho y’abakinnyi nta kizahinduka twaba tugiye mu cyiciro cya kabiri cyangwa dushobora no kuguma mu cya mbere nta wamenya ibya Ferwafa birahindagurika.”
AS Muhanga yemerewe kugumana abakinnyi b’Abanyarwanda gusa nkuko itegeko rya Ferwafa na Minisiteri y'Umuco na Siporo ribigena.
Abakinnyi, ikipe ishobora kubakiraho mu mwaka utaha barimo abigaragaje cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yakuwemo na Misiri mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika nka Mutsinzi Ange, na Ngabo Mucyo Fredy (bita Januzaj) wifuzwaga na APR FC.
Muri uyu mwaka w'imikino, amakipe yo mu kiciro cya kabiri yatanze urutonde rw’abakinnyi 30. Muribo abagera kuri 27 ntibarengeje imyaka 20, n'abandi 3 bayirengeje.
Mu mwaka ushize AS Muhanga na Etincelles zari zamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma ziza kubwirwa ko zizakina icyiciro cya mbere kubera ubusabe bw’umuterankunga wa shampiyona wifuje ko amakipe ava kuri 14 akagera kuri 16.
AS Muhanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kurangiza shampiyona iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 22. Mu mikino 30 ya shampiyona yatsinze itanu, inganya irindwi, itsindwa 18.







Ibitekerezo 0