00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbere y’Umukino: Aba-Rayons bashatse guha ruswa abakinnyi n’umutoza ba Mukura VS

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 10 May 2023 saa 02:42
Yasuwe :

Ku wa Kabiri, tariki ya 9 Gicurasi 2023, bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye abakinnyi batatu ba Mukura Victory Sports ngo babahe ruswa babe bakwitsindisha mu mukino ubanza wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, uri bukinwe kuri uyu wa Gatatu kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

Amakuru yizewe agera ku IGIHE avuga ko ku wa Kabiri, saa cyenda ari bwo bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bahamagaye umwe bakozi ba Mukura VS bashinzwe ’protocol’ bamusaba ko yabafasha akabageza ku bakinnyi batatu, maze bakazorohera Rayon Sports muri uyu mukino.

Aba bakinnyi ni Rutahizamu Robert Mukoghotya, Umunyezamu Sebwato Nicholas na Myugariro w’iburyo Kubwimana Cedric ’Jay Polly’ ndetse n’Umutoza wungirije Nshimiyimana Canisius.

Uyu mwari ukorera Mukura VS yahise ageza ubutumwa ku bayobozi b’ikipe ye maze umugambi upfuba utyo.

Si ubwa mbere ibi bibaye muri Mukura Victory Sports, kuko na mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu mukino w’Umunsi wa 27 wa Shampiyona, amakuru yavaga muri iyi Kipe yo mu Majyepfo yavugaga ko hari bamwe mu bakunzi b’Urucaca bahaye miliyoni 1.5 Frw umwe mu bakinnyi ba Mukura VS ayashyikiriza ubuyobozi bwe baza kuyiyakiramo nyuma y’uyu mukino banganyijemo 0-0 kuri Stade ya Muhanga.

Mukura VS yageze muri ½ isezereye Musanze FC kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mikino yombi tariki 26 Mata kuri Stade Ubworoherane, mu gihe Rayon Sports yo yasezereye Police FC ku giteranyo cy’ibitego 6-4 tariki 3 Gicurasi 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Mu mikino ibiri yahuje Mukura VS na Rayon Sports muri Shampiyona, amakipe yombi yarayinganyije [2-2 na 1-1].

Inkuru wasoma: Mukoghotya yemereye abafana ba Mukura VS kubatsindira Rayon Sports

Hari abagerageje guha abakinnyi ba Mukura VS ruswa ariko bababera ibamba
Ku mukino wahuje Kiyovu Sports na Mukura VS, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, hari abagerageje kunyura mu bakinnyi ngo bitsindishe ariko umugambi warapfubye
Rutahizamu wa Mukura VS, Robert Mukoghotya, yemereye abafana ba Mukura VS kubatsindira Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages