Babigarutseho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, ubwo hatangizwaga gahunda y’imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.

Yitabiriwe n’abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago barimo Umunyarwanda Jimmy Gatete, Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

Abakinnyi bakanyujijeho batanze ikiganiro cyahawe insanganyamatsiko igaruka ku kamaro ka siporo mu ishoramari.

Muri bo harimo na Gatete Jimmy, rutahizamu wakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Ku wa 10 Ukwakira 2022, ni bwo yongeye gukandagira mu Rwanda nyuma y’imyaka 12.

Yakiniye u Rwanda imikino 52, arutsindira ibitego 25 birimo n’icyahesheje igihugu kwitabira Igikombe cya Afurika, kimwe rukumbi rwitabiriye i Tunis muri Tunisia mu 2004.

Ibyo yakoreyeho igihugu byatumye Patrick Mboma amugaragaza nka Ambasaderi w’u Rwanda.

Yagize ati “Jimmy Gatete mubona nka ambasaderi wanyu kubera ibigwi bye. U Rwanda ruramukeneye kugira ngo aze afashe barumuna be.’’

Anthony Baffoe yavuze ko nubwo Gatete afatwa nk’umunyabigwi mu Rwanda ariko nta kibyerekana.

Ati “Ufite Jimmy hano, sinigeze mbona ikintu na kimwe cyamwitiriwe. Abantu bakoze amateka bakwiye guhabwa agaciro, bakitabwaho.’’

Yatanze ingero zo mu gihugu cye aho usanga abakinnyi b’ibihe byose bubakirwa ibibumbano cyangwa bagashyirwa mu nzu ndangamurage ku buryo amateka yabo ahora yibukwa.

Ati “Muri Ghana duharanira uburenganzira bwabo, abakinnye bahabwa amahugurwa, bagatangira kwiga mu gihe bakiri gukina. Ibi ni ingenzi cyane.’’

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegerana n’abakinnyi bakanyujijeho ndetse inabashishikariza kwerekana imishinga bafatanyamo.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yijeje umusanzu wa Guverinoma mu kubafasha no kubaha agaciro.

Ati “Hari igihe amakaye yose yakozwe mu Rwanda hariho amafoto ya Jimmy Gatete. Buri gihe si guverinoma ibasanga, namwe mushobora kuzana imishinga.’’

“Abakanyujijeho barubashywe, Jimmy Mulisa ni umwe mu bahamya babyo, afite ishuri ry’abana ryigisha umupira w’amaguru.’’

– Jimmy Gatete yiteguye gutanga umusanzu we

Rutahizamu Jimmy Gatete yavuze ko yiteguye gutanga umusanzu we mu gihe yakenerwa n’inzego zitandukanye.

Ati “Igihe cyose bakenera ubufasha bwanjye, ndahari. Birashoboka gukorana.’’

“Mureke dukomeze ubufatanye ndetse dufashe umugabane wa Afurika gutera imbere.’’

Eric Eugène Murangwa wakiniye Rayon Sports n’Amavubi, mu izina ry’Abakiniye Ikipe y'Igihugu bibumbiye hamwe mu Ishyirahamwe (FAPA) yavuze ko gutumirwa muri iki gikorwa ari ingenzi.

Ati “Ndi hano mpagarariye abakiniye Amavubi. Ni umuryango mushya umaze imyaka ibiri. Turashaka gutanga uburyo bwo kwinjira ahantu tutigeze. Turashaka gutanga umusanzu muri gahunda zituma ruhago yacu itera imbere.’’

“Ubwo twasabwaga kugira uruhare muri iki gikorwa twabonye ko ari umwanya mwiza wo kuba hano no kwigira kuri bakuru bacu. Turi kumwe namwe. Bamwe batangiye kongera gufata inkweto na gants mu kwitegura umwaka wa 2024.’’

Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports na APR FC. Uyu rutahizamu kandi yiswe Imana y’ibitego na rutahizamu w’Abanyarwanda kubera ibitego yatsinze Uganda na Ghana u Rwanda rubona itike yo gukina imikino y’Igikombe cya Afurika (CAN) 2004, ari na yo rukumbi rwakinnye.

Igikorwa nyirizina ari yo mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina Umupira w’Amaguru, kizabera mu Rwanda mu 2024. Kizakinwa n’abakinnyi 150 baturutse mu bihugu 40.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence basuhuza Jimmy Gatete
Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence basuhuza Jimmy Gatete
Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun yavuze ko afata Jimmy Gatete nka Ambasaderi w'u Rwanda bitewe n'ibigwi bye muri ruhago
Patrick Mboma ukomoka muri Cameroun yavuze ko afata Jimmy Gatete nka Ambasaderi w'u Rwanda bitewe n'ibigwi bye muri ruhago
Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana yavuze ko nubwo u Rwanda rufata Gatete Jimmy nk'umunyabigwi wabo ariko ahabwa agaciro gake kuko nta kintu kibyerekana
Anthony Baffoe ukomoka muri Ghana yavuze ko nubwo u Rwanda rufata Gatete Jimmy nk'umunyabigwi wabo ariko ahabwa agaciro gake kuko nta kintu kibyerekana