00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

McKinstry agiye gusinya amasezerano mashya yo gutoza Amavubi

Yanditswe na

Manzi Rema Jules

Kuya 8 March 2016 saa 09:08
Yasuwe :

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Jonathan McKinstry agiye kongererwa amasezerano y’imyaka ibiri nubwo bimwe mu byo yari yarasezeranyije Abanyarwanda birimo kugeza ikipe y’igihugu ku mwanya wa 50 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA atabigezeho.

Mckinstry watangiye gutoza Amavubi muri Werurwe 2015, yari arangije amasezerano y’umwaka umwe yari yahawe, ariko ubu yamaze kumvikana n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kugira ngo yongererwe amasezerano.

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe nibwo yatangaje ko agiye kongera gutoza Amavubi mu gihe cy’imyaka ibiri, akaba agomba gushyira umukono ku masezerano mu gihe kitarenze iminsi itatu.

Yagize ati: “Ntegereje ko impapuro zisohoka ngashyiraho umukono. Buri kimwe cyose twamaze kucyumvikanaho,mu gihe cy’iminsi ibiri cyangwa itatu nzaba namaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.”

McKinstry aza gutoza u Rwanda yarusanze ku mwanya wa 64 ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA ari nawo mwiza rwigeze rugira mu mateka yarwo. Kugeza ubu u Rwanda uri ku mwanya wa 85.

Mu isezerano Mckinstry yari yatanze ku Banyarwanda yavuze ko azakora amateka yo kugeza Amavubi ku mwanya wa 50 ku Isi cyangwa se byibura uwa 60 bitarenze Gashyantare 2016 .

Uyu mutoza kimwe mu byo ategerejweho harimo kuba yasubiza u Rwanda mu gikombe cya Afurika ruherukamo mu mwaka wa 2004 ari nayo nshuro imwe rukumbi rwakitabiriye.

Icyakora McKinstry yafashije ikipe y’igihugu y’abakinnyi bakina imbere muri shampiyona kugera muri kimwe cya kane mu mikino ya CHAN iherutse kubera mu Rwanda, ibintu byatumye yongera kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda.

Umutoza Jonathan McKinstry agiye gusinya amasezerano mashya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages