Mu mukino APR FC yanganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa, ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2025, Dao yageze kuri Kigali Pelé Stadium ari ku mbago, bigaragara ko atari bukine.
Uyu mukinnyi yagize imvune y’ikirenge ku mukino waherukaga wa Mukura, aho yavuye mu kibuga mu gice cya mbere acumbagira.
Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko uyu mukinnyi agiye kumara ukwezi adakina.
Ati “Yavunitse igufa. Ni inkuru mbi kuri twe n’abakunzi ba APR. Yari yaje gushyigikira bagenzi be kuko azamara hagati y’ibyumweru bitatu na bine adakina.”
Memel Dao yabaye undi mukinnyi ukomeye Ikipe y’Ingabo igenderaho itakaje nyuma ya rutahizamu Djibril Ouattara, umutoza yavuze ko bari kumugenza gake kuko icya mbere ari ubuzima bw’umukinnyi.
Ati “Nk’uko mubizi afite amazi mu bihaha niyo bari gukuramo. Ntabwo twashyira ubuzima bwe mu kaga, umunsi yakize tuzatangira gukora na we gahoro gahoro kuko ubuzima bw’umukinnyi ni bwo bwa mbere.”
APR FC izasubira mu kibuga ku wa Gatandatu, yakirwa na Rutsiro FC kuri Stade Umuganda, mu mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.




Ibitekerezo 0