00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Messi yahaye impano umwana yirengagije ku mukino wa Bosnia

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 19 June 2014 saa 08:36
Yasuwe :

Nyuma yo kuvugwa mu itangazamakuru ko yanze gusuhuza umwana uherekeza abakinnyi k’ umukino wahuje Argentina na Bosnia Herzegovina, Lionel Messi yamuhaye impano y’umwenda we.
Kuwa Kabiri, Messi yariyahakanye ko atanze gusuhuza uyu mwana, igikorwa agereranya nk’ubusazi kwanga gukora mu ntoki z’umwana muto. Argentina yatsinze Bosnia ibitego 2-1 harimo n’icya Messi.
Yagize ati“Sinakanga gusuhuza umwana, ikibazo ni uko nshobora kuba ntaramubonye.”
Ikinyamakuru Univision cyanditse ko (…)

Ikinyamakuru Univision cyanditse ko kapiteni wa Argentina yatumyeho uyu mwana akamuha n’impano zirimo n’imyenda akinana.

Nyuma yo kuvugwa mu itangazamakuru ko yanze gusuhuza umwana, Messi yamuhaye impano
Bimwe mu binyamakuru byanditse ko umwana babonanye atari uwo yanze gushuza

Abajijwe uko yakiriye iyi nkuru, Messi yagize ati “Sinibaza impamvu byavuzwe kandi narasuhuje abandi bana bari bahari, mfite abishywa, nanjye ndi umubyeyi sinibaza icya ntera gukora nk’ibyo.”

Bimwe mu binyamakuru byanditse ko umwana wabonanye na Messi atari uwo yanze gusuhuza ko ari umuhungu wa Deivid wahoze akinira Fluminense.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages