Özil w’imyaka 29, yavukiye mu Budage ariko akaba afite ibisekuru muri Turikiya, igihugu avuga ko akunda kandi yubaha bikomeye nk’uko yabitojwe na nyina umubyara kuva akiri muto.

Mbere gato yo kujya mu gikombe cy’Isi cy’uyu mwaka, uyu mukinnyi yagaragaye yifotozanyije na Perezida wa Turkiya, Tayyip Erdoğan, ubwo yari mu ruzinduko mu Bwongereza anamuha umupira w’ikipe ya Arsenal asanzwe akinira wanditseho izina rye.

Icyo gikorwa cyanenzwe cyane n’abantu banyuranye barimo Chancellier w’u Budage Angela Merkel, Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage, Reinhard Grindel n’abandi ndetse bamwe batangira no kuvuga ko yakurwa ku rutonde rw’abazakina igikombe cy’Isi, gusa umutoza Joachim Löw arabyanga.

Mu butumwa burebure cyane Özil yanditse asezera mu ikipe y’igihugu kuri iki Cyumweru, yavuze ko guhura kwe na Perezida Erdoğan nta mpamvu za politiki zarimo ahubwo ari uko ayobora igihugu gikomokamo umuryango we kandi yatojwe kubaha kuva akiri muto.

Yagaragaje ko nyuma y’aho igikombe cy’Isi kirangiriye u Budage butabashije kurenga amatsinda, ku nshuro ya mbere mu myaka 80, byose byageretswe ku mutwe we, atangira gukorerwa ivangura n’abantu banyuranye barimo na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage Reinhard Grindel ndetse umuryango we utangira guhabwa ubutumwa buteye ubwoba ko uzagirirwa nabi.

Hari aho yagize ati “Mba Umudage iyo dutsinze nkaba umwimukira iyo dutsinzwe […] Sinzongera gukinira u Budage ku rwego mpuzamahanga mu gihe mbona ivangura n’agasuzuro nkorerwa. Mbere nambaraga umwambaro w’u Budage binteye ishema kandi mbyishimiye ariko ubu siko biri”.

Yakomeje agira ati “Uko nafashwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage (DFB) n’abandi benshi, bituma ntashaka kongera kwambara umwenda w’ikipe y’igihugu y’u Budage. Ndumva ntakenewe kandi ibyo nagezweho byose kuva natangira kuyikinira mu 2009, byaribagiranye”.

Mesut Özil yakiniye amakipe arimo Schalke 04, Werder Bremen zo mu Budage, ajya muri Real Madrid ayivamo ajya muri Arsenal ari nayo akinira.
Ni umwe mu bakinnyi bakomeye u Budage bwagize ndetse yatowe nk’umukinnyi mwiza mu ikipe y’igihugu inshuro eshanu (2011, 2012, 2013, 2015, 2016) anahabwa igihembo cya German Football Ambassador Public Award mu 2015 n’ibindi bitandukanye.

Mesut Özil w’imyaka 29 yasezeye mu ikipe y'igihugu y'u Budage kubera agasuzuguro n'ivangura
Mesut Özil w’imyaka 29 yasezeye mu ikipe y'igihugu y'u Budage kubera agasuzuguro n'ivangura
Mesut Özil yifotozanyije na Perezida wa Turkiya, Tayyip Erdoğan
Mesut Özil yifotozanyije na Perezida wa Turkiya, Tayyip Erdoğan