00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mfutila yatangiye kwitegura AS Kigali, Fuad na Tubane mu myitozo

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 9 December 2014 saa 07:03
Yasuwe :

Nyuma yo gutoza umukino wa Kiyovu Sports akagenda, umutoza wa Rayon Sport Andy Mfutila yayoboye imyitozo itegura umukino wa shampiyona ku Cyumweru i Muhanga na AS Kigali yatwaye igikombe cyo kurwanya ruswa.
Mfutila yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo gukina na Sunrise banganyije igitego 1-1 tariki ya 29 Ugushyingo, yari yagiye kuzana ibyangombwa ngo atangire akazi neza.
Aganira na IGIHE, Niyomusabye Aime, umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko Mfutila yayoboye (…)

Nyuma yo gutoza umukino wa Kiyovu Sports akagenda, umutoza wa Rayon Sport Andy Mfutila yayoboye imyitozo itegura umukino wa shampiyona ku Cyumweru i Muhanga na AS Kigali yatwaye igikombe cyo kurwanya ruswa.

Mfutila yagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mbere yo gukina na Sunrise banganyije igitego 1-1 tariki ya 29 Ugushyingo, yari yagiye kuzana ibyangombwa ngo atangire akazi neza.

Aganira na IGIHE, Niyomusabye Aime, umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko Mfutila yayoboye imyitozo y’umugoroba n’abakinnyi bose bategura umukino na AS Kigali, ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2014 kuri stade ya Muhanga.

Umutoza Mfutila yagarutse mu Rwanda akoresha imyitozo ya mbere ku mugoroba ategura umukino wa AS Kigali ku Cyumweru

Yagize ati “ [Mfutila] Yari yarasubiye iwabo kuzana impapuro z’akazi, ubu turatekereza umutima awushyize kuri Rayon Sports muri shampiyona n’andi marushanwa ari imbere harimo n’ay’Afurika.”

Sibomana Abuba na Nizigiyimana Kharim “Mackenzi” batakinnye irushanwa ryo kurwanya ruswa mu mpera z’icyumweru, bivugwa ko bari muri Kenya mu biganiro na Gor Mahia, bakoze imyitozo mu gihe Abuba agomba gutanga ibisobanuro ku mpamvu yatumye abura nta ruhushya.

Mu bandi bari mu myitozo ni kapiteni wayo, Ndayisenga Fuadi wari wahawe ibyumweru adakina kubera imvune yagize na Tubane James wari ufite ikibazo cy’amaso.

Rayon Sports izakina na AS Kigali banganya amanota 18 n'ibitego 9 bazigamye

Umuvugizi wa Rayon Sports avuga ko nyuma yo gusezererwa na Police FC mu irushanwa ryo kurwanya ruswa, bari kureba ibiri imbere cyane muri shampiyona isigaje iminsi ine.

Nyuma ya AS Kigali, Rayon Sports izasanga Marines yanganyije na APR FC igatsinda Police FC kuri Tam Tam tariki ya 21 Ukuboza, yakire Police FC i Muhanga iminsi ibiri nyuma ya Noheli isoze igice kibanza cya shampiyona ikina na Mukura VS i Muhanga tariki ya 4 Mutarama 2015.

AS Kigali iranganya na Rayon Sports amanota 18, yatwaye igikombe cyo kurwanya ruswa isezereye APR FC itsinda Police FC ku mukino wa nyuma.

Muri shampiyona ya 2014, AS Kigali yanganyije na Rayon Sports itakaza amanota yatumye APR FC itwara igikombe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages