Ibi bibaye nyuma y’aho iyi kipe iri ku mwanya wa 14 muri Premier League yegukanywe na sosiyete y’imikino n’imyidagaduro izwi nka Black Knight Football & Entertainment (BKFE).
Iyi sosiyete iyobowe n’umuherwe Bill Foley w’imyaka 78, Michael B Jordan asanzwe ari umushoramari wayo ndetse ibarizwa mu kigo cyitwa Cannae Holdings.
Michael B. Jordan wakinnye muri filime zirimo “Black Panther” ,“Just Mercy”, “Creed II” n’izindi, azakorana na Nullah Sarker mu gice gishinzwe amasoko n’ibikorwa by’iyi kipe ya A.F.C. Bournemouth.
A.F.C. Bournemouth yahise iva mu maboko y’umushoramari w’Umurusiya Maxim Victorovich Demin wagurishije imigabane ye yose yari afite muri iyi kipe, igurwa ku masezerano ya miliyoni 120£.
Bill Foley wegukanye iyi kipe, afite umuntungo wa miliyali 1.1$, ndetse asanzwe afite uruganda rukora divayi muri Amerika n’ibindi.
A.F.C. Bournemouth yashinzwe mu 1899 yitwa Bascombe, mu 1971 ihabwa izina rya Bournemouth. Yakirira imikino yayo kuri Vitality Stadium ijyamo abantu 11,379.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!