Mico yerekeje muri iyi kipe nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu mpera z’umwaka wa 2021-2022.Yitezweho kongera umubare w’ibitego muri Mukura Victory Sports, afatanyije na ba rutahizamu barimo Umunya- Uganda, Robert Mukogotya, Rekeraho Jean Jacques na Nsabimana Emmanuel ’Balotelli’.
Uretse Amavubi, Mico yakiniye amakipe atandukanye arimo Ishuri ry’Umupira w’amaguru rya Isonga yatangiriyemo nk’uwabigize umwuga, AS Kigali, Police FC, Sofapaka FC yo muri Kenya na Rayon Sports.
Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa munani ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 25 mu mikino 20, imaze kwinjiza ibitego 26 no gutsindwa 21 ikaba izigamye ibitego bitanu.
Mu mikino itatu izakurikizaho, Mukura VS izakira Gasogi United tariki 26 Gashyantare kuri Stade Huye, isure Bugesera FC tariki 3 Werurwe ikurikizeho kwakira Sunrise FC tariki 11 Werurwe 2023.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!