Mu rwego rwo gutegura amajonjora y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, umutoza w’Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bo gutegura umukino wa gicuti n’u Burundi tariki ya 20 Ukuboza 2014 harimo Mugiraneza Jean Baptiste “Migi” na Nshutiyamagara Ismael “Kodo” ba APR FC.
U Burundi bugiye gukina n’u Rwanda nyuma yo gutsinda Tanzania ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti hizizwa isabukuru y’imyaka 53 Tanzania isubiranye ubwigenge.
Muri aya majonjora yo gushaka n’itike y’imikino olimpiki izabera i Rio de Janeiro mu 2016, u Rwanda ruzahura na Somalia itsinze ikine na Uganda mbere yo guhura na Misiri itsinze ibone itike.
Imikino ya nyuma izabera muri Congo Kinshasa kuva tariki ya 5-19 Ukuboza 2015, amakipe atatu ya mbere ahagarire Afurika mu mikino olimpiki mu 2016.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu: Nzarora Marcel (Police FC), Steven Ntalibi (Police FC) na Olivier Kwizera (APR FC)
Ba Myugariro: Rusheshangoga Michel (APR FC), Rutanga Eric (APR FC), Bayisenge Emery (APR FC), Nshutiyamagara Ismael (APR FC), Fitina Ombelenga (Kiyovu Sports), Majyambere Alipe (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali) na Mutijima Janvier (AS Kigali)
Abakina hagati: Mugiraneza Jean Baptiste (APR), Kalisa Rashid (Police FC), Ndatimana Robert (Rayon Sports), Muhire Kevin (Isonga), Sibomana Patrick (APR FC), Nshuti Dominque Savio (Isonga), Zagabe Alphonse (Mukura VS), Muvandimwe Jean Marie (Gicumbi) na Mico Justin (AS Kigali)
Ba Rutahizamu: Iradukunda Bertrand (APR), Sugira Erneste (AS Kigali), Usengimana Danny (Isonga), Ndizeye Innocent (Amagaju) na Mugenzi Bienvenu (Marines).



















TANGA IGITEKEREZO