Ni nyuma y’aho ubuyobozi bwa AZAM FC bwemeje ko bushaka visi kapiteni wa APR FC uyimazemo imyaka umunani wemeje ko yifuza guhindura ikipe.
AZAM FC ishaka Migi yari itegereje ko TFF yemerera amakipe yo muri Tanzania kugira abakinnyi barenze batanu b’abanyamahanga ibone uko imuha amasezerano.
Kuri uyu wa Gatanu nibwo komite nyobozi ya TFF yemeje ko ikipe yemerewe gutunga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga ariko ikipe ikajya yishyurira buri mukinnyi w’umunyamahanga 2000$ ku mwaka (asaga miliyoni n’ibihumbi 500 FRW).
Uretse AZAM FC, amakuru ava muri Kenya ni uko Gor Mahia ikinamo Sibomana Abuba na Nizigiyimana yaba nayo imwifuza.
Byari biteganyijwe ko mu mpera z’icyumweru gishize umuyobozi wa AZAM FC aza mu Rwanda kugirana ibiganiro na Migi hamwe n’ubuyobozi bwa APR FC ku buryo uyu mukinnyi uzaba asoje amasezerano tariki ya 4 Nyakanga yajya muri Tanzania.
Ibinyamakuru byo muri Tanzania byanditseko Migi ashobora kwerekeza muri AZAM FC nyuma y’imikino ya CECAFA Kagame cup izabera muri Tanzania mu mpera za Nyakanga.
Migi agiye muri AZAM FC yaba Umunyarwanda wa kabiri ukiniye iyi kipe nyuma ya nyakwigendera Patrick Mafisango. Muri Tanzania yaba asanzeyo kapiteni w’Amavubi Haruna Niyonzima ukinira Yanga Africans.
Uretse Migi, hari amakuru avuga ko Iranzi Jean Claude na Rusheshangoga Michel bakwerekeza muri Simba yo muri Tanzania naho umunyezamu Kwizera Olivier yigeze kugirana ibiganiro na Liga Muculmana de Maputo yo muri Mozambique.



















TANGA IGITEKEREZO