Migi ari muri Tanzania kuva kuri uyu Kane yakoranye kuri uyu wa Gatanu na bagenzi be imyitozo bagombaga gufatanya kugarura igikombe cya shampiyona batwaye mu 2014.

Uyu mukinnyi wa APR FC kuva mu 2007 yakoze imyitozo n’umutoza wa AZAM FC, Stewart Hall ku kibuga cya Chamazi mu mujyi wa Dar es Salaam.

Itangazamakuru ryo muri Tanzania rivuga ko nubwo Migi wavuye mu Rwanda ikipe akinira itamuhaye uruhushya kuko yari mu myitozo ya APR FC yitegura kwitabira imikino ya CECAFA Kagame cup ngo ashobora gushyira umukono ku masezerano kuri uyu mugoroba.

Migi yakoze imyitozo ya mbere muri AZAM FC iri gutegura gukina CECAFA Kagame cup
Migi yakoze imyitozo ya mbere muri AZAM FC iri gutegura gukina CECAFA Kagame cup
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo asinya amasezerano akamenya niba azakinira APR FC muri iyo CECAFA
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu aribwo asinya amasezerano akamenya niba azakinira APR FC muri iyo CECAFA

Bimwe mu byo uyu mukinnyi ari gusaba AZAM FC ni uko bamureka agasoza imyaka irindwi yari amaze muri APR FC abakinira CECAFA Kagame cup.

Aganira na IGIHE kuri uyu wa Kane, Gisa Fausta, umugore akaba n'umuvugizi wa Mugiraneza yavuze ko bitaremezwa niba azakinira AZAM FC kuko umwanzuro uzafatwa kuri uyu munsi.

Yagize ati “ Ejo niwo munsi wa nyuma hakamenyekana icyakorwa. Ntibiremezwa, kugeza ubu azakinira APR FC; ubwo ni ugutegereza icyo AZAM ibivugaho.”

APR FC iri mu itsinda B hamwe na Al Shandy yo muri Sudani, Lydia Ludic y’i Burundi na Elman yo muri Somalia mu gihe AZAM FC iri kumwe na Malakia (Sudani y’Epfo), KCCA (Uganda) na Adama City (Ethiopia).

Migi yakoranye imyitozo ya mbere n'umutoza Steward Hall wa AZAM FC
Migi yakoranye imyitozo ya mbere n'umutoza Steward Hall wa AZAM FC