Kuri uyu wa Kane nibwo Mugiraneza wari umaze iminsi akorana na bagenzi be imyitozo muri APR FC yagiye muri Tanzania kwerekwa abakunzi b’iyi kipe yabaye iya kabiri muri shampiyona ya Tanzania.

Ku mbuga nkoranyambaga rwa AZAM FC bamenyesheje abafana babo ko Migi yahageze ndetse agiye gutangira imyitozo.

Aganira na IGIHE Gisa Fausta, umuvugizi wa Mugiraneza yavuze ko bitaremezwa niba azakinira AZAM FC kuko umwanzuro uzafatwa kuri uyu wa Gatanu.

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yerekanywe nk'umukinnyi wa AZAM FC muri Tanzania
Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yerekanywe nk'umukinnyi wa AZAM FC muri Tanzania

Yagize ati “ Ejo niwo munsi wa nyuma hakamenyekana ikizakorwa. Ntibiremezwa, kugeza ubu azakinira APR FC; ubwo ni ugutegereza icyo AZAM ibivugaho.”

Migi yari yasabye AZAM FC ko yabanza gukinira APR FC muri CECAFA Kagame cup izatangira tariki ya 18 Nyakanga 2015 i Dar Es Salaam.

Iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona ya Tanzania mu 2014 ivuga ko babonye umusimbura wa Nyakwigendera Patrick Mafisango wakiniye iyi kipe mbere yo kujya muri Simba ari naho yapfiriye mu 2012.

Ntiharafatwa umwanzuro niba Migi azakinira AZAM FC muri CECAFA Kagame cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 18 Nyakanga
Ntiharafatwa umwanzuro niba Migi azakinira AZAM FC muri CECAFA Kagame cup izabera muri Tanzania kuva tariki ya 18 Nyakanga

APR FC iri mu itsinda B hamwe na Al Shandy yo muri Sudani, Lydia Ludic y'i Burundi na Elman yo muri Somalia mu gihe AZAM FC iri kumwe na Malakia (Sudani y'Epfo), KCCA (Uganda) na Adama City (Ethiopia).

AZAM FC izahagararira Tanzania mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwabo, CAF confederation cup.

Mugiraneza Jean Baptiste "Migi" yageze muri APR FC mu 2007 avuye muri Kiyovu Sports.