Ubwo Sunrise FC yakurwaga mu biganza by’Intara y’u Burasirazuba igahabwa Akarere ka Nyagatare, iyi ntara yari yemeye kuzatanga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda yo kuyiherekeza akaba ari nayo aherwaho ishyirwamo amaraso mashya.
Gusa ariko ayo mafaranga ngo ntabwo yigeze atangwa. Ibi byatumye ubuyobozi bushya bw’iyi kipe bukoresha miliyoni 60 bwari bwahawe n’Akarere ka Nyagatare zishirira mu kugura abakinnyi, kuzana abatoza no gushakira ikipe aho iba nk’uko Perezida wayo, Ndungutse Jean Bosco yabitangarije IGIHE.
Yagize ati “Ikipe yavuye ku rwego rw’Intara isanga Akarere karayiteganyirije miliyoni 60. Intara nayo yari yemeye gutanga miliyoni 54 zo guherekeza ikipe. Aya mafaranga niyo yateye ikibazo kuko ntabwo yigeze aza.”
“Akarere kateganyaga ko kuri miliyoni 60 katanze na 54 z’Intara kazongeramo andi mu kwezi kwa Mbere n’abikorera bakagira ayo bashyiramo. Birumvikana ubu twakoresheje miliyoni 60 gusa kandi byari bigoye kuko baduhaye ikipe ifite abakinnyi bane gusa bafite amasezerano. Abandi bose kwari ukumvikana bushya, twaguze abagera kuri 25 n’abatoza n’ibindi.”
Ndungutse avuga ko ibi byagize uruhare mu musaruro mubi ikipe irimo gutanga muri iki gihe, dore ko imaze imikino ine idatsinda ikaba yaranatakaje umwanya wa mbere yari iriho mu minsi ya mbere ya shampiyona, ubu ikaba igeze ku wa munani n’amanota 11 irushwa na Rayon Sports ya mbere amanota 11.
Ati “Birumvikana abakinnyi byarabagoye kumva impamvu batabona amafaranga yabo ndetse murabizi ibyabaye twitegura Rayon Sports (abakinnyi bivumbura bakanga gukora imyitozo). Nyuma twaricaranye turaganira tubasobanurira uko ibibazo bimeze barabyumva kuko nabo ntibari bishimiye gukomeza kumanuka.”
“Ubu twabasezeranyije ko bitazarenga uku kwezi badahembwe noneho muri Mutarama ikibazo kikazacyemuka burundu kuko Intara yemeye ko izaduha ariya mafaranga n’Akarere kazaba kamaze kongeramo andi.”
Kuva Sunrise yatsindwa na Rayon Sports, imaze gukina imikino ine ya shampiyona, yatsinzwemo itatu, inganya umwe wari wayihuje na Bugesera FC.






Ibitekerezo 0