Nk’uko FERWAFA ibitangaza, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya FIFA Forward igamije guteza imbere umupira w’amaguru, agera kuri miliyoni ebyiri z’amadolari ya Amerika azakoreshwa mu kubaka ibibuga.
Abanyamuryango ba FERWAFA bemeranyijwe ko Miliyoni imwe y’amadolari izifashishwa mu kubaka ikibuga kiri ku rwego mpuzamahanga kizajya mu kibanza cyubakwagwamo Hoteli y’iri shyirahamwe rya ruhago.
Iki kibuga ngo kizajya gikoreshwa n’abana bigira umupira w’amaguru mu Isonga ndetse n’abandi bahabwa amahugurwa atandukanye.
Indi miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika izifashishwa mu kubaka ibindi bibuga icyenda bisanzwe (aho biri bizatunganywa bitsindagirwa) mu turere dutandukanye tw’igihugu, ahabarizwa ibigo by’ikitegererezo mu mupira w’amaguru.
Muri iyi nama y’inteko rusange yabaye kuri iki Cyumweru, ikitabirwa n’abanyamuryango 51 batarimo APR FC (yabuze) ndetse n’amakipe ya Nyagatare FC na Youvia WFC (yahagaritswe), abitabiriye bamenyeshejwe ko amakipe ya Alpha FC na Scout Impessa FC yasabye kuba abanyamuryango bashya ba FERWAFA ndetse aremezwa.
Abanyamuryango ba FERWAFA bemeje ko Teddy Gacinya (AS Kigali WFC) na Hakuzimana Sadji Corneille (Gakenke WFC) biyongera kuri Hunde Walter (Rugende FC), Dukuzimana Antoine (Gicumbi FC) na Ndayisabye Bernard (Sorwathe FC) mu kanama gashinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo w’iri shyirahamwe, bakazahura bitoranyamo abayobozi bako.
Hemejwe ko kandi Komiseri w’imisifurire (kuri ubu iyoborwa na Gasingwa Michel), azajya yitabira inama za Komite Nyobozi ya FERWAFA igihe yateranye.



















TANGA IGITEKEREZO