Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, tariki 31 Kanama 2022, nibwo abayobozi batandukanye basuye ikipe y’Igihugu Amavubi, mu rwego rwo gushyigikira aba basore mu mukino bari kwitegura wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cy’Abakina Imbere mu Gihugu (CHAN).

Minisitiri wa Siporo, Munyagaju Aurore Mimosa, yasabye aba basore gutanga intsinzi bagafasha abanyarwanda kwishimira stade nshya.

Yagize ati” Uyu mukino nta rwitwazo dufite gahunda ni ugutsinda gusa. Ikindi ni stade nshya tugomba gusohoka tubyina intsinzi ebyiri.”

Uyu mukino uteganyijwe tariki 3 Nzeri 2022, saa cyenda kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye I Dar Salaam muri Tanzania.

Mu nshuro esheshatu imikino ya CHAN imaze kuba, u Rwanda rumaze kwitabira inshuro enye, muri izo nshuro rwageze mu mikino ya ¼ inshuro ebyiri.

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasabye abakinnyi b'Amavubi kwitara neza mu mukino na Ethiopia
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa yasabye abakinnyi b'Amavubi kwitara neza mu mukino na Ethiopia
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yavuze ko ibya ngombwa abakinnyi bakeneye ngo bitware neza babihawe
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yavuze ko ibya ngombwa abakinnyi bakeneye ngo bitware neza babihawe
Abakinnyi b'Amavubi bamaze iminsi mu mwiherero i Huye
Abakinnyi b'Amavubi bamaze iminsi mu mwiherero i Huye