Yabigarutseho ubwo abayobozi ba Minisitiri ya Siporo barimo we ubwe n’Umunyamabanga Uhoraho wayo, Ngabo Brave Olivier ndetse n’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA bakiriraga Amavubi muri Kigali Convention Centre amasaha make nyuma y’uko ikipe igeze i Kigali.

Nubwo wari umwanya wo kwakira ikipe no gusangira, abayobozi bayishimira ku ntsinzi yabonye i Praia ikahatsindira Cap-Vert ibitego 2-1 ndetse kuri ubu ikaba ifite amahirwe menshi yo kuzakina CAN 2027 nyuma y’imikino ibiri gusa imaze gukinwa, abakinnyi baboneyeho kugaragaza ibibazo bitandukanye bafite.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Bizimana Djihad na rutahizamu Joy-Lance Mickels ni bo bavuze mu izina ry’abakinnyi, basaba ubuyobozi kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bihari kugira ngo intego bafite zo gusubiza u Rwanda mu Gikombe cya Afurika rwakinnye inshuro imwe mu 2004, zibashe kugerwaho.

Mu bibazo Bizimana Djihad yagarutseho harimo icy’amafaranga ibihumbi 500 Frw bahabwa inshuro eshatu buri mwaka, yitwa ayo kugura inkweto babonye inshuro imwe gusa, aho yabajije niba kizakemurirwa rimwe ubwo bazaba bahura inshuro ya nyuma uyu mwaka mu mwiherero uzaba mu Ugushyingo, mbere yo gukina na Mali.

Yagaragaje kandi ko agahimbazamusyi bemerewe muri FIFA Series na ko katabonetse kose kuko imikino ibiri batsinzemo Grenada na Estonia yabazwe nk’iya gicuti, ikabarirwa miliyoni 1,5 Frw (ibihumbi 750 Frw ku mukino umwe), aho Shema Fabrice wari Perezida yari yabijeje ko izafatwa nk’iy’amarushanwa bagahabwa andi miliyoni 1,5 Frw ariko akaba ataraboneka.

Ikindi yagarutseho ni amafaranga y’umwiherero arimo uwo bagiriye muri Maroc na Misiri muri Kamena n’uyu basoje, bagomba kubona. Ariko ibi akaba yasabye ko byakemurwa amaze gushimira ko baheruka gukemurirwa ibibazo by’ibirarane byari bimaze igihe mu Mavubi, kuva ubwo hari hakiri Umutoza Frank Spittler Torsten.

Bizimana Djihad yagaragaje kandi ko hari igikwiye gukorwa ku ngendo zigoranye abakinnyi b’Amavubi bakora kuko hari abava kure nko muri Amerika bitabiriye ubutumire bw’Ikipe y’Igihugu, bakagenda mu myanya ya make yo mu cyiciro cya ‘Economy’, ishobora kubateza ibyago by’imvune. Yashimangiye ko urugendo bavuyemo i Praia rwamaze amasaha 76.

Ibi byashimangiwe na Joy-Lance Mickels wavuze ko nk’umukinnyi ukorera amafaranga menshi, ukina mu ikipe ikomeye imukeneye cyane, biba ari ikibazo gikomeye gukora urugendo rurerure kandi rugoye agiye mu Ikipe y’Igihugu ku buryo byamushyira mu bibazo n’ikipe ye mu gihe yagira ikibazo gituma adashobora gukina.

Uyu mukinnyi watangiye gukinira Amavubi muri Werurwe, hamwe n’abavandimwe be babiri, yashimye ko bamaze guhabwa agahimbazamusyi ka 2000$ (miliyoni 3 Frw) bahawe nyuma yo gutsinda imikino ibiri ya Liberia na Cap-Vert, ariko agaragaza ko ari amafaranga make ku bakinnyi b’Ikipe y’Igihugu ku buryo yakabaye yongerwa.

Mu bindi bibazo byagarutsweho harimo ikibazo cy’imyambaro, aho Umutoza Stephen Constantine yagaragaje ko atishimiye uburyo abakinnyi nta myambaro bari bafite, aho byabaye ngombwa ko bambara ibyo babonye ndetse biri mu mabara atandukanye.

Kuba uyu munsi amakipe y’igihugu agera kuri ane ari mu mwiherero byatumye Amavubi ajya muri Cap-Vert afite umwambaro umwe ndetse na wo imvura igwa bari mu kibuga ku buryo hari n’ababuze amakoti yo kwifubuka.

Abagize Ikipe y’Igihugu bagaragaje ko ibyo bidakwiye kuko bagowe no kwambara umwambaro umwe buri gihe ku buryo hari n’abo byagoraga kuwufura kandi ari wo bakoresha.

Gusa babwiwe ko iki kibazo kigiye gukemuka kuko ibikoresho bishya bya Masita byatumijwe muri Kamena byageze i Kigali muri iki cyumweru.

Minisitiri Nelly Mukazayire yashimiye abakinnyi b’Amavubi ku ntsinzi no kwihangana byabaranze, abizeza ko ubuyobozi bubari hafi ndetse byinshi mu bibazo bagaragaje bigiye gushakirwa umuti.

Ku kibazo cy’urugendo, yavuze ko ku mukino wa Mali bazakinira i Bamako hagiye gushakwa uburyo bazagenda n’indege yihariye izabagezaho igahita ibacyura nyuma y’umukino dore ko bazaba bafitanye imikino ibiri n’iki gihugu banganya amanota atandatu mu Itsinda K.

Ku kigendanye n’agahimbazamusyi kakiri hasi, Minisitiri yavuze ko atakwizeza ko ari ikibazo kigiye guhita kibonerwa umuti kuko ari amafaranga yemejwe ndetse ava mu ngengo y’imari, ariko bazakomeza kubakorera ubuvugizi.

Minisitiri Mukazayire yasabye abakinnyi kuguma mu mwuka w’intsinzi ndetse ibibazo byabo abishinga Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier n’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe kugira ngo babishyire ku murongo ubutaha Amavubi azakine nta kibazo gihari.

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ izasubira mu kibuga ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, aho izahura n’iya Kenya muri Stade Amahoro mu mukino wa gicuti wo kwitegura Mali mu Ugushyingo.

FERWAFA iheruka kugaragaza ko kwinjira kuri uwo mukino bizaba ari 2000 Frw mu myanya isanzwe, 15.000 Frw muri VIP, 30.000 Frw muri VVIP, 100.000 Frw muri Executive Seats na 1.000.000 Frw muri Skybox. Amatike ari kugurwa hifashishijwe uburyo bwa *939*3*2# no kuri www.sportspass.rw.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, asuhuzanya n'umutoza Stephen Constantine ubwo bari bageze muri Kigali Convention Centre
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, asuhuzanya n'umutoza Stephen Constantine ubwo bari bageze muri Kigali Convention Centre
Umutoza Stephen Constantine ntiyishimiye uburyo Amavubi yagiye muri Cap-Vert abakinnyi bakambara ibyo babonye kubera kubura imyambaro
Umutoza Stephen Constantine ntiyishimiye uburyo Amavubi yagiye muri Cap-Vert abakinnyi bakambara ibyo babonye kubera kubura imyambaro
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe
Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Bonnie Mugabe
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ibibazo bitandukanye abakinnyi bafite birimo n'icyo kugenda mu myanya ya make mu ndege ku buryo bishobora kubatera imvune kubera uburebure bw'urugendo
Kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad, yagaragaje ibibazo bitandukanye abakinnyi bafite birimo n'icyo kugenda mu myanya ya make mu ndege ku buryo bishobora kubatera imvune kubera uburebure bw'urugendo
Joy-Lance Mickels yasabye ko agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi b'Amavubi kakwiyongera
Joy-Lance Mickels yasabye ko agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi b'Amavubi kakwiyongera
Umunyezamu wa mbere w'Amavubi, Ntwari Fiacre
Umunyezamu wa mbere w'Amavubi, Ntwari Fiacre
Myugariro Darryl Ngangi Nkulikiyimana
Myugariro Darryl Ngangi Nkulikiyimana
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ni we wari uyoboye delegasiyo yagiye muri Cap-Vert
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, ni we wari uyoboye delegasiyo yagiye muri Cap-Vert
Leroy-Jacques Mickels usatira izamu anyuze ku ruhande rw'ibumoso
Leroy-Jacques Mickels usatira izamu anyuze ku ruhande rw'ibumoso
Myugariro w'iburyo, Uwumukiza Obed
Myugariro w'iburyo, Uwumukiza Obed
Myugariro Mutsinzi Ange
Myugariro Mutsinzi Ange
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Ngabo Brave Olivier
Perezida w'Agateganyo wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine
Perezida w'Agateganyo wa FERWAFA, Me Gasarabwe Claudine
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ku mukino wa Mali uzabera i Bamako, Amavubi azagenda n'indege yihariye
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yavuze ko ku mukino wa Mali uzabera i Bamako, Amavubi azagenda n'indege yihariye
Abakinnyi b'Amavubi bijejwe ko ibibazo bagaragaje bigiye kubonerwa umuti
Abakinnyi b'Amavubi bijejwe ko ibibazo bagaragaje bigiye kubonerwa umuti