00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Munyangaju yanenze abanyamakuru batije umurindi Bénin, ‘basebya’ u Rwanda

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 23 March 2023 saa 02:02
Yasuwe :

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yagaragaje ko abanyamakuru bitwaye nabi mu buryo batangaje inkuru z’uburyo u Rwanda rwamenyeshejwe ko ruzakirira Bénin mu Mujyi wa Cotonou.

Minisitiri Munyangaju yabigarutseho mu nama nyunguranabitekerezo yiga ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko, yabereye muri Sena ku wa 22 Werurwe 2023.

Ku wa Kabiri, tariki ya 21 Werurwe 2023, ahagana saa Mbili z’ijoro ni bwo Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika [CAF] yategetse u Rwanda kuzakirira umukino warwo muri Bénin kuko i Huye nta hoteli yemewe ihari.

Mu ibaruwa yandikiwe Umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry, CAF yamumenyesheje ko umukino w’Umunsi wa Kane w’u Rwanda na Bénin utazabera i Huye.

Ati “CAF yakiriye ikirego cy’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin ko nta hoteli z’inyenyeri enye zujuje ibipimo mpuzamahanga bisabwa byo kwakira amakipe n’abayobozi muri aka gace kavuzwe.’’

CAF yavuze ko iki cyemezo yagifashe nyuma y’igenzura ryasanze hoteli ziri mu Karere ka Huye ziri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibisabwa.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda (AJSPOR), Butoyi Jean, ubwo yatangaga igitekerezo yagaragaje ko yabanje gushungura amakuru ku kwambura u Rwanda kwakira umukino wo kwishyura.

Yavuze ko “hari igihe haza amakuru mashya ariko mu kuyakurikira ugasanga inzego zitinda kuyemeza.’’

Yasabye inzego kunoza imikoranire n’itangazamakuru mu kwirinda ko hashobora gutangazwa amakuru y’ibihuha, ayobya abantu.

Minisitiri Munyangaju asubiza ku gitekerezo cye, yavuze ko iyo hari amakuru mashya, abari mu nshingano na bo baba bari gukemura ibyo bibazo.

Yagize ati “Hari igihe nk’uhagarariye Leta cyangwa uri mu ruhande rwa Leta, haba hataragera ko amakuru atangazwa cyangwa ayavuge, ahubwo icyihutirwa ari ugukemura ikibazo.’’

  Abanyamakuru banenzwe gusebya u Rwanda

Ubwo CAF yamenyeshaga u Rwanda ko rutemerewe kwakira umukino wa Bénin i Huye, hatangajwe amakuru menshi haba ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru.

Minisitiri Munyangaju yavuze ko nka FERWAFA yandikiye CAF mu kwerekana ko itishimiye icyo cyemezo.

Ati “Federasiyo yandikiranye na CAF birangira ahagana saa Saba z’igitondo.’’

Yavuze ko nk’abanyamakuru baba bikwiye kwihutira kuvuga inkuru y’ukuri ariko idasebya igihugu.

Ati “Bénin iri kwicara, irakoresha abanyamakuru bayo, baravugira Bénin. Ariko CAF irabona abanyamakuru b’u Rwanda bari ku ruhande rwa Bénin, barasenya u Rwanda, aba Bénin barayivugira, barakiza Bénin.’’

“Niba uyu munsi abantu bahaguruka bakavuga ko u Rwanda nta hoteli rufite, tumaze kwakira FIFA [Inteko Rusange ya 73], mbese tugiye mu mujyo w’uruhande rwa Bénin.”

Munyangaju yavuze ko muri iyo migirire haba haburamo “ishyaka ryo gukunda igihugu.’’

Yakomeje ati “Ibyaba byose ishyaka ry’igihugu ni ngombwa ariko abantu basenyeye umugozi umwe, bahagaze ku ibendera ry’igihugu n’ishema ryacyo.”

“Iyo uri ku rugamba ugomba guharanira ishema ry’igihugu cyawe kuruta uko abantu bajya mu itangazamakuru cyangwa bagashakisha amakuru kugira ngo basenye igihugu kandi hari abantu bafata ibyemezo kandi na bo bagendera ku makuru bakura mu Rwanda.”

Umunsi CAF imenyesha ko u Rwanda rutemerewe kwakira umukino warwo i Huye, Ikipe y’Igihugu Amavubi yakuwe mu kibuga nyuma yo kumenwaho amazi iri mu myitozo.

Munyangaju yavuze ko iyo abantu bari mu mukino hari ibibera mu kibuga hagati no hanze yacyo ku buryo haziramo no gushakisha icyatesha uwo muhanganye umutwe.

Akomeza ati “Igitangaje, turavuga hoteli ariko sinigeze mbona aho bavuga ko abakinnyi bacu bavanywe mu kibuga kandi amabwiriza avuga ko bagomba [guhabwa] isaha yo gukina [gukora imyitozo] mbere y’uko umukino uba.’’

Yasobanuye ko Amavubi yakuwe mu kibuga amazemo iminota 30 ariko amashusho yafashwe batayakoresheje mu rugamba rwo kubibwira CAF.

Ati “Ubundi bihanwa n’amategeko ariko aho kugira ngo duhaguruke turwane ishyaka, turi kwisenya twenyine. Nibaza ko hari byinshi dukeneye, harimo no kwiga isomo ryo gukunda igihugu no guharanira ishema ry’igihugu. Kurwanira igihugu si inshingano y’abantu bamwe, ni izacu twese.’’

Amakuru IGIHE yumvise ahwihwiswa ni uko hari abanyamakuru bifashishijwe mu gutungira agatoki no gufasha itsinda ryavuye muri Bénin kubona imiterere ya hoteli z’i Huye hagamijwe kwerekana ahari ibyuho.

Mu ibaruwa yo ku wa 6 Werurwe 2023, CAF yemereye u Rwanda kwakirira umukino mu Karere ka Huye ariko isabwa kugira ibyo ivugurura bigendanye n’ibyo isaba ko hoteli ziba zujuje.

Umukino wo kwishyura uzahuza u Rwanda na Bénin uzakinwa ku wa 27 Werurwe 2023 ariko aho uzabera ntiharamenyekana kuko u Rwanda rwajuririye umwanzuro wo kuwakirira Cotonou nubwo ntacyo rurasubizwa.

Izindi nkuru wasoma:

  CAF yategetse u Rwanda kwakirira Bénin i Cotonou

  CAF na yo si shyashya!

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yanenze abanyamakuru bo mu Rwanda batije umurindi Bénin, ‘basebya’ igihugu / Ifoto: Ntare Julius

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages