00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MINISPOC ntiyigeze ishaka umutoza wo gusimbura Nshimiyimana-Minisitiri Mitali

Yanditswe na

Tity Thierry Kayishema

Kuya 11 September 2013 saa 10:06
Yasuwe :

Mu gihe umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Adel Amourche avuga ko hari abantu bo mu Rwanda bavuganye ku bijyanye no gutoza Amavubi, Minisitiri ufite imikino mu nshingano ze avuga batigeze bashaka umutoza, kuko Eric Nshimiyimana agifite amasezerano.
Aganira na Radio Isango Star, Amourche yavuze ko yavuganye n’abantu bo mu Rwanda, bamusaba ibitekerezo ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda, dore ko amajonjora y’igikombe cy’Isi arangiye u Rwanda rufite amanota 2 kuri 18.
Gusa Amourche avuga ko (…)

Gusa Amourche avuga ko akiri umutoza wa Kenya ariko akongera ko iby’umupira w’amaguru buhinduka. Yagize ati "Ndacyari umutoza wa Kenya, ariko muri ruhago ibintu bijya bihinduka bitewe n’impamvu nyinshi."

Aya makuru ariko yahise ahakanwa na Minisitiri wa siporo n’umuco mu Rwanda (MINISPOC), Protais Mitali wavuze ko minisiteri ayobora itigeze ishaka umutoza wo gusimbura Eric Nshimiyimana, kuko agifite amasezerano.

Mitali yagize ati "Nta mukozi wa MINISPOC ugira masezerano ari munsi y’umwaka, bivuze ko Nshimiyimana agifite umwanya mu ikipe y’igihugu “Amavubi”, nubwo hashobora kubaho gusesa amasezerano ku mpande zombi."

Eric Nshimiyimana yagizwe umutoza mukuru w’Amavubi tariki ya 18 Gicirasi 2013. Adel Amourche, Umubiligi ufite ubwenegihugu bwa Algeria, mu 2002 yatoje ikipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Darlimg Club Motema Pembe.
Tariki ya 1 Nyakanga 2007, Amourche yagizwe umutoza w’u Burundi maze nyuma yo gutsindwa na Zimbabwe ibitego 2-1, ahita yegura tariki ya 1 Werurwe 2012.

Muri Gashyantare 2013, Amourche yagizwe umutoza wa Kenya asimbuye Henri Michel wari waretse akazi, maze ahabwa inshingano zo gutsinda Nigeria no kujyana Kenya mu gikombe cy’Isi. Yarangije imikino y’amajonjora ari uwa gatatu n’amanota 6, nyuma ya Nigeria ya mbere n’amanota 12 na Malawi yari ifite amanota arindwi (7).

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages