Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, kivuga ku myiteguro y’irushanwa rya gicuti ritegurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) rya FIFA Series 2026 rizabera i Kigali kuva tariki ya 26-30 Werurwe 2026.
Abajijwe impamvu abatoza b’Amavubi batarahembwa, byanavuyemo gutuma uwari Umutoza Mukuru, Adel Amrouche, arega u Rwanda, yavuze ko bizakemuka vuba. Ati “Nta kigoranye gifite ubusobanuro. Turi butuze bitunganye.”
Minisitiri Rwego wasabye Abanyarwanda ko bashyigikira Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026, avuga ko kandi Minisiteri ya Siporo ifunguye amarembo ku bashoramari n’abikorera bifuza gutera inkunga Ikipe y’Igihugu ikaba yabamamaza ku myambaro ari ibishoboka.
Ati “Birashoboka pe, bipfa kuba bitabangamira amategeko mpuzamahanga. Ahubwo duhamagarire abumva babishaka [kwamamaza], birafunguye.”
Ikindi yavuzeho ni ugufasha amakipe asohokera igihugu mu marushanwa yaba aya CAF Champions League cyangwa CAF Confederation Cup, ariko ari ibyaganirwaho.
Ati “Byaganirwaho tukareba neza inzira byacamo kuko akenshi mu mikoro tuba dufite aba agenewe amakipe y’igihugu. Turacyafite inshingano ku makipe y’igihugu kandi menshi atandukanye.”
“Ubundi bufasha twatanga ni ugufasha ayo makipe kugera ku bandi bafatanyabikorwa bikorera, tukaba twabona ubwo bushobozi bukenewe. Ni ibintu byo gushyira ku murongo kandi hari ahandi byagiye bikorwa.”
Gusa agira inama amakipe y’uburyo yakwiga ku ishoramari akora muri siporo yacu, ikipe idafite amikoro ahagije, nta mpamvu kugura abakinnyi bayihenda nyamara rimwe na rimwe batanazwi.
Ahubwo bakwiriye gushyira amafaranga mu kuzamura impano z’abato, bafite intego zo kubaka ikipe nkuru zikomeye, ariko na ba bana bagatangwa mu marushanwa akomeye.







Ibitekerezo 0