Umubiligi Ivan Minnaert ukunze kugirira ibiruhuko mu Rwanda, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na B&B FM- Umwezi.
Ati “Kuri ubu kubera Covid-19 ibintu byose byarahagaze, nari natangiye kugirana ibiganiro n’ayandi makipe ariko ntabwo byakunze .”
“Ku rundi ruhande hari ibiganiro nari nagiranye n’umuntu umwe udakunda guhagarara ku ijambo avuga ndetse afata icyemezo atagishije inama komite bari kumwe, ahindura ibitekerezo afata undi mutoza kugeza n’ubu ntabwo nabona uko mbivuga uwo ni Sadate nta kindi navuga .”
Ivan Minnaert yavuze kandi ku ideni Rayon Sports imufitiye, ko natabona amafaranga ye itazandikisha abakinnyi bashya yaguze kandi ko we abibona nk’ikibazo kuba bagura abakinnyi bagasinyisha n’umutoza we bataramwishyura kandi ari we wa ngombwa.
Yakomeje avuga ko yahoraga yiteguye kuganira n’iyi kipe kugeza ku munota wa nyuma ariko kuri ubu bikaba byararangiye, nta biganiro azongera kugirana nayo.
Ati ”Nibyo twagiranye ibiganiro kuko njyewe mpora mfunguye ku biganiro ibyo aribyo byose nakora. Mpora niteguye igihe icyo aricyo cyose kuba nagirana ibiganiro, urabizi twari dufitanye ibibazo kubirebana n’imishahara yanjye.”
“Ibitekerezo byanjye byari bifunguye kugeza ku munota wa nyuma. Ubu ibiganiro byanjye na Rayon Sports byararangiye, nta na rimwe niteguye kongera kubafungurira umuryango.”
Ivan Minnaert yatoje Rayon Sports mu mwaka w’imikino wa 2015/16, ayigarukamo mu 2018, aho yirukanywe binyuranyije n’amategeko, ayireze icibwa miliyoni 13.5 Frw igomba kumwishyura.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje Rayon Sports ko ifite iminsi 60 gusa ikaba yamaze kwishyura Ivan Minnaert, bitaba ibyo ikazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo gukurwaho amanota cyangwa kubuzwa kwandikisha abakinnyi yaguze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!