Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Mironko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 23 Ukuboza 2017.
Rayon Sports yasaga n’intare yakomeretse kuko yagiye guhura na Miroplast ihanganye no kwisubiza ishema yambuwe na Etincelles iheruka kuyitsindira i Gisenyi 1-0.
Karekezi Olivier yari yagaruye abakinnyi be barimo Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot batagaragaye mu mukino uheruka, banafashije iyi kipe yambara ubururu n’umweru kwinjira mu mukino mbere, binayihesha igitego kare.
Abafana ba Rayon Sports bitereye mu bicu ku munota wa 23 ubwo Nahimana Shassir yanyeganyezaga inshundura ku mupira yaherejwe na Rutanga Eric wari uteye coup franc.
Iyi kipe yari itijwe umurindi n’abafana yakomeje kubona uburyo ariko ntibubyaze umusaruro, iminota 45 irangira ikiri imbere.
Igice cya kabiri gitangiye Rayon Sports yatinze kwinjira mu mukino bituma abakinnyi ba Miroplast babiba umugono babaca mu rihumye babishyura igitego ku munota wa 50 cyatsinzwe n’Umunya-Ghana, Akuffo Muhamed Roo ku mupira yaherejwe na Kapiteni wayo, Tuyisenge Pekeyake.
Karekezi yakoze impinduka ashaka gusatira ariko Miroplast yaherukaga kuvugwamo ibibazo byo kutishyura abakinnyi nyuma y’uko umucungamutungo wayo yacikanye amafaranga yagombaga kubahemba, iba ibamba amakipe asoza iminota 90 anganya 1-1.
Mu yindi mikino, Kiyovu Sports yanyagiye Etincelles FC ibitego 3-0 ihita inafata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 20 nyuma yuko AS Kigali yananiwe kwikura i Nyamata ikahanganyiriza 0-0 na Bugesera FC.
Ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukuboza 2017
– Police Fc 1-2 Sunrise Fc
Imikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, 23 Ukuboza 2017:
– Miloplast FC 1-1 Rayon Sports
– Kiyovu Sports 3-0 Etincelles FC
– Bugesera FC 0-0 AS Kigali
– Kirehe FC 0-0 Marines FC
– Espoir FC 0-0 Mukura VS
Indi mikino izakinwa ku ya 27 Ukuboza 2017
– APR Fc vs Musanze Fc (Stade de Kigali)
– Gicumbi Fc vs Amagaju Fc (Stade Gicumbi)



















TANGA IGITEKEREZO