00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mohammed Adil Erradi yongeye gukandagiza ibirenge ku butaka bw’u Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Olivier
Kuya 20 September 2026 saa 04:39
Yasuwe :

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Liberia, Mohammed Adil Erradi, yongeye kugera mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura umukino uzamuhuza n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’. Yaherukaga i Kigali mu 2022 atoza APR FC.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 20 Nzeri 2026, ni bwo uyu mugabo ukomoka muri Maroc yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, ari kumwe na bagenzi be bafatanya gutoza Liberia.

Ni urugendo yagize mu rwego rwo kwitegura umukino wa mbere mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027, kizabera muri Uganda, Tanzania na Kenya.

Adil yakiriwe n’itsinda ry’abafana ba Liberia batuye mu Rwanda bayobowe n’Umuyobozi Mukuru, Wlatee Wonplue Williams, ushinzwe ubukangurambaga, Isidore Kieh, n’abandi.

Aba bamubwiye ko adakwiriye kugira impungenge, kuko bazagerageza byibuze ku munsi w’umukino ku itariki ya 25 Nzeri 2026, bakaba bagera ku 2000 bari muri Stade Amahoro.

Abafana b’iyi kipe batangiye kwitegura uyu mukino, aho Ishyirahamwe ry’Abafana b’Ikipe y’Igihugu ya Liberia ryoherereje abari mu Rwanda ibihumbi 300 Frw, yo kwifashisha mu ngendo no kuzagura amatike.

Gusa aya mafaranga yatumye hazamo umwiryane kuko yabagezeho ari 276.046 Frw, ibyatumye beguza uwari ubakuriye, McAnthony Sherman, bamushinja gushaka kuyikubira.

Liberia kandi iri kwitegura uyu mukino, yahamagaye rutahizamu wa Al Hilal SC yo muri Sudani ikinira mu Rwanda, Emmanuel Flomo, kugira ngo asimbure Mohammed Kamara wavuye mu mwiherero kuko yumvaga atameze neza agiye kwiyitaho.

Adil yahawe akazi ko kuzajyana Liberia mu Gikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo guhangana n’amakipe basangiye Itsinda K, ahuriyemo n’u Rwanda, Cap-Vert na Mali.

Yaherukaga mu Rwanda mu 2022, nyuma yo gutandukana na APR FC batari bameranye neza, amakimbirane yarangiriye mu manza zageze mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA).

Adil Erradi Mohamed utoza Liberia yageze mu Rwanda kwitegura Amavubi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages