Mourinho yabivuze mu Kiganiro ‘Obi One podcast’ cy’Umunya-Nigeria, John Obi Mikel aganiriramo n’ibyamamare bitandukanye muri ruhago.
Uyu Munya-Portugal wabaye umutoza wa Chelsea inshuro ebyiri, yayihesheje ibikombe bitatu bya Shampiyona bya 2005, 2007 kugeza mu 2007 na 2013 kugeza mu 2015. Yari umutoza wa yo ubwo yagurishaga De Bruyne muri Wolfsburg na Salah muri AS Roma.
Nyuma yo kuva i Londres, aba bakinnyi bombi babaye inyenyeri kugeza bagarutse mu Bwongereza bakorera amateka muri Liverpool na Manchester City bituma benshi bashinja Chelsea kuba yararebye hafi igihe yabagurishaga.
Kevin De Bruyne yafashije Manchester City kwandika amateka nk’ikipe ikomeye ku Isi kugeza umwaka ushize ubwo yayifashije kwegukana ibikombe bitatu ari byo icya Shampiyona y’u Bwongereza, FA Cup na UEFA Champions League yatwaye ku nshuro ya mbere mu mateka yayo mu 2023.
Kuri Mohamed Salah nyuma yo kugera muri Liverpool yahize abandi mu kunyeganyeza inshundura inshuro eshatu, yegukana igikombe cya Shampiyona inshuro imwe, FA Cup na UEFA Champions League.
Abajijwe impamvu aba basore bombi bavuye mu Bwongereza niba ikipe itarakoze amakosa yo kubarekura, Mourinho, yasubije ko ari bo bashatse kugenda.
Yagize ati "Tuvugishije ukuri baragiye kubera ko bashatse kugenda. Amateka yerekana neza ko amahitamo bakoze yari meza kuko urugendo rwabo muri ruhago rwabaye rwiza ndetse rugera hejuru cyane. Gusa rimwe na rimwe abana bafata ibyemezo nk’ibyo kubera ko batakwihanganira igihe cya nyacyo bituma bamwe barohama impano zabo zikazima.”
Yakomeje ati "Iyo abantu bavuze ngo naretse Salah aragenda, mvuga ibitandukanye. Ni njye wavuze ngo tugure uriya musore, yagombaga kuva muri FC Basel [mu Busuwisi] ari bujye muri Liverpool ndwana intambara ikomeye turamukatisha tumuzana muri Chelsea.”
Mourinho yakomeje avuga ko kuba umukinnyi wa Chelsea ugomba kuba wigaragaza cyangwa se ukihangana ugategereza igihe cyawe kikazagera.
Yagize ati "Tujye ku kuba yarabaye umukinnyi wa Chelsea, kugira ngo ube umukinnyi wa Chelsea ugomba kwigaragaza cyangwa se ugategereza. Ntiyashatse gutegereza, yashatse gutizwa. Hanyuma Chelsea ihitamo kumugurisha.”
“Yagiye muri Fiorentina na AS Roma, si njye wahisemo ko agurishwa. Naravuze nti reka tumutize niba yifuza gukina buri munota na buri mukino.”
Mourinho yavuze ko yabwiye ikipe ko amushaka ndetse atangira gukina Shampiyona abanza mu kibuga.
Uyu mutoza yavuze ko nyuma y’umukino wa Super Cup n’uwa Shampiyona wabahuje na Manchester United ari bwo Salah yafashe umwanzuro wo kuva i Stamford Bridge.
Yagize ati "Nyuma twakinnye umukino wa UEFA Super Cup na Bayern Munich muri Prague, ntiyigeze akina, umunsi wakurikiyeho ashaka kugenda. Umukino twakurikijeho wa Shampiyona na Manchester United twawunganyije 0-0, yabanje ku ntebe nyuma akina iminota mike. Ntibyari bihagije kuri we nabwo ashaka kugenda.”
“Iyo uri muri Chelsea udashaka gutegereza uragenda hakaza undi. Bari abana batashoboraga kwihangana ngo bategereze, ku bw’urugendo rwabo muri ruhago bari mu kuri. Wenda hari abandi bavuga ko igihe nari umutoza wabo nabasunikiye gusohoka muri Chelsea ariko siko byari bimeze kuri Salah na De Bruyne.”
Kuri ubu Kevin De Bruyne afatwa nk’umwe mu bakinnyi beza bakina hagati Isi ifite ndetse nk’izingiro ry’umukino wa Pep Guardiola muri Manchester City mu gihe Mohamed Salah icyumweru gishize yatsinze igitego cya 200 muri Liverpool.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!