Saa Sita n'iminota 45 z'ijoro ni bwo Mozambique yageze i Kigali n'indege ya Ethiopian Airlines, isohoka mu Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe saa Saba.
Itsinda ry'abantu 45 bayigize, bose bahise bafata imodoka yabajyanye i Huye, muri Centre d'Acceuil Mater Boni Consilii, aho bacumbitse bitegura umukino bazakirwamo n'Amavubi y'u Rwanda ku Cyumweru saa Cyenda.
Nyuma yo kugera i Kigali, Umutoza Mozambique, Chiquinho Conde, yavuze ko bananiwe, ariko nibagera i Huye bagomba kuruhuka, bagakora imyitozo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.
Ati "Mbere na mbere turananiwe kubera ko twafashe urugendo rumwe, none tugiye gufata urundi tujya mu wundi mujyi kugira ngo twitegure ejo na nyuma yaho. Ni igihugu cyiza, ni ubwa mbere ngeze hano."
Yakomeje agira ati "Ndashaka gutegura umukino ejo, nkiga ku ikipe tuzahura noneho nkajya mu mwuka w'uyu mukino nshaka gutsinda. Hari ikipe mfite igomba kureba amashusho y'u Rwanda, twabonye ko bakinira ku kibuga cy'ubwatsi bw'ubukorano gishobora kutugora, ariko tugomba gutsinda, bitakunda tukanganya."
Mbere yo kuza mu Rwanda, ku wa Gatatu, Mozambique yakinnye umukino wa gicuti yanganyijemo na Malawi igitego 1-1.
Ubwo amakipe yombi yahuriraga muri Afurika y'Epfo ku munsi wa mbere, Amavubi yanganyije na Os Mambas igitego 1-1.
Kugeza ubu, mu mikino imaze gukinwa mu Itsinda L, u Rwanda ni urwa nyuma n’amanota abiri, Mozambique ikanganya amanota ane na Bénin mu gihe Sénégal ya mbere n’amanota 12, yamaze kubona itike.































Amafoto: Ntare Julius





Ibitekerezo 0