Rayon Sports yatsinze ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup yakinnye na Costa do Sol i Kigali, yahuye n’ibibazo bitandukanye i Maputo aho yerekeje mu mukino wo kwishyura.
Umuyobozi Mukuru wa Diaspora Nyarwanda muri Mozambique, Basiga Louis, yabwiye IGIHE ko ku mugoroba iyi kipe yashatse kujya gukora imyitozo ibura ikibuga yari yagenewe gukoreraho.
Yagize ati "Hari ikibuga bagombaga gukoreraho saa 17 h00 ariko ku munota wa nyuma ikipe (Costa do Sol) yanze kugitanga biba ngombwa ko hashakishwa ikindi bigizwemo uruhare n’Abanyarwanda bari aha bakodesha ikibuga kitagira n’amatara bacana ay’imodoka aba ariyo ikoreraho."
Yakomeje avuga ko iyi myitozo yakurikiwe n’abafana benshi.
Rayon Sports irasabwa kudatsindwa ibitego birenze bibiri ikazahita yerekeza mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yabikora ikaba ibaye ikipe ya mbere mu mateka y’u Rwanda igeze muri iki cyiciro.
Ntituravugana n’uruhande n’abaherekeje Rayon Sports ngo dusobanukirwe neza imbogamizi zabayeho ngo ntibahabwe ikibuga gikwiye.


















TANGA IGITEKEREZO