00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uganda izakirira Amavubi y’Abagore i Kigali mu gushaka itike y’Imikino Olempike

Yanditswe na Ntare Julius
Kuya 30 June 2023 saa 07:22
Yasuwe :

Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Uganda, FUFA, Eng Moses Magogo, yemeje ko imikino yombi izahuza u Rwanda na Uganda mu Bagore mu gushaka itike y’iya Olempike izabera i Kigali kuko igihugu cye nta stade yemewe na CAF gifite.

U Rwanda ruzatozwa na Nyinawumuntu Grace, ruritegura imikino ibiri na Uganda y’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Imikino Olempike yo mu 2024 izabera i Paris mu Bufaransa.

Uko gahunda yari iteganyijwe u Rwanda mu mikino ibiri rwagombaga gukinamo na Uganda, ubanza tariki ya 12 i Kampala naho uwo kwishyura ukinwe tariki 18 Nyakanga 2023 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ubwo Perezida wa FUFA, Eng. Moses Magogo, yaganiraga na Radio B&B FM-Umwezi, yemeje ko iyi mikino yombi izabera i Kigali kuko igihugu cye nta stade yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, ifite kuko izihari ziri kuvugururwa.

Yagize ati “Nibyo kubera ko nta stade dufite yemewe na CAF kandi zikaba ziri kuvugururwa, twasabye u Rwanda ko twakinira imikino mu Rwanda.”

Ku ruhande rw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, Umunyamabanga wayo w’Umusigire, Karangwa Jules, yemeje ko bakiriye ubusabe bwa Uganda yifuza ko imikino yombi yazabera i Kigali ndetse yongeraho ko imikino yo kuri uru rwego [rwo gushaka itike y’imikino Olempike mu bagore] nta kibazo cya stade kizabaho.

Yagize ati "Ni byo u Bugande bwaradusabye ariko CAF ni yo itanga uburenganzira bwa nyuma ariko twe ntacyo bidutwaye. Yego imikino izabera kuri Pelé Kigali Stadium.”

Muri iyi mikino, ijonjora rya mbere rizakinwa n’amakipe 18 akuranemo hasigare icyenda, muri aya icyenda arindwi muri aya azahura n’arindwi yabaye aya mbere mu Gikombe cya Afurika giheruka, abiri asigaye yikiranure hagati yayo. Hakurikireho ibindi byiciro bibiri bizatanga amakipe abiri azaserukira Umugabane wa Afurika mu Mikino Olempike.

Mu gihe u Rwanda rwaba rwitwaye neza rugasezerera Uganda ruzahura na Cameroun itazaca mu ijonjora ry’ibanze kuko iri mu makipe arindwi ya mbere ku Mugabane wa Afurika hakurikijwe uko ibihugu byitwaye mu Gikombe cya Afurika cya 2022.

Perezida wa FUFA, Eng. Moses Magogo, yemeje ko Uganda yasabye u Rwanda kuzarwakirira i Kigali
Umunyamabanga w'Umusigire wa FERWAFA, Karangwa Jules, yemeje ko bakiriye ubusabe bwa Uganda ariko ko CAF ari yo itanga uburenganzira ntakuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages