00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu irushanwa ry’abasheshe akanguhe, ikipe ya Mulindi FC yegukanye igikombe

Yanditswe na

Manzi Lema Jules

Kuya 14 December 2015 saa 11:27
Yasuwe :

Kuri iki cyumweru ni bwo hasojwe irushanwa ryiswe” Health Life Cup” rihuza amakipe y’abasheshe akanguhe ryitabiriwe n’amakipe atanu, harimo Mulindi FC igizwe ahanini n’abahoze ari ingabo z’u Rwanda ikaba ari yo yatwaye igikombe ku mukino wa nyuma itsinze Esperance FC 3-0.

Mukasa Nelson wateguye iri rushanwa, yavuze ko bariteguye nyuma yo kubona ko hari abahoze bakina umupira w’amaguru cyangwa n’abandi bawukundaga baba bigunze iyo bageze mu za bukuru, bityo iri rushanwa bifuza ko ryaba ngarukamwaka rikaba rigamije guhuza aba bose bagasabana ariko banakina umupira w’amaguru.

Yagize ati ”Iri rushanwa twariteguye mu rwego rwo guhuza abahoze bakina umupira w’amaguru bageze mu za bukuru ariko tukanabafasha kugumana ubuzima bwiza. Uyu mwaka byaratugoye kuko bwari ubwa mbere, abaterankunga ntibabonetse ariko twizeye ko ubutaha abantu bashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo bazatugana ari benshi tugafatanya, kuko wabonye ko ryitabirwa cyane.”

Umutoza wa Mulindi FC yavuze ko ntako bisa kuba begukanye iki gikombe ku ncuro yacyo ya mbere, anahamagarira abasaza bumva bashaka kujya mu ikipe yabo ko imiryango ikinguye kuko nubwo ari ikipe y’abasirikare ariko idaheza ubishaka wese.

Yagize ati:” Ndishimye cyane kuba dutwaye iki gikombe ku nshuro ya mbere, ni amateka dukoze. Mulindi FC ni ikipe y’abasirikare ariko ntiheza umuntu wese uri muri iyi myaka ubikunze yaza nta kibazo. Nanjye nakinnye umupira igihe kinini ariko kubera imvune ndasezera njya mu butoza.”

Mu mategeko yagengaga iri rushanwa, ni uko buri kipe yabaga yemerewe abakinnyi bane gusa bari hagati y’imyaka 30-34 abandi bakaba bari hejuru yayo ikindi umukinnyi wese asabwa kuba nibura amaze hejuru y’imyaka ine ahagaritse gukina haba mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri.

Ikipe ya mbere Mulindi FC yahawe ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 100 n’igikombe ariko Nelson avuga ko bizahinduka ubutaha hagahembwa nibura amakipe atatu ya mbere kugira ngo n’irushanwa rikomera kurushaho.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe atanu arimo Mulindi FC yatwaye igikombe, Domino Effects, Esperance FC, Brarirwa FC, Amicare FC, na Jomo Kenyatta yagombaga kurizamo ariko ntiyaboneka ku munota wa nyuma.

Abasivuzi, aba kapiteni bombi na Mukasa Nelson (uwa kabiri uvuye ibusmoso) wateguye iri rushanwa
Mukasa Nelson wateguye iri rushanwa rihuza abasheshakanguhe yishimiye uko rirangiye neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages