00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 50: Ibirori byo gusoza ‘RDF Liberation Cup’ yihariwe na Republican Guard na Rwanda Military Academy Gako

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 June 2024 saa 12:56
Yasuwe :

Ikipe y’Abasirikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) na Rwanda Military Academy Gako zihariye ibihembo mu Irushanwa ryo kwibohora ry’uyu mwaka, rizwi nka RDF Liberation Cup 2024.

Iri rushanwa ryasojwe ku Cyumweru, tariki 16 Kamena 2024 kuri Kigali Pelé Stadium ahakiniwe umukino wa nyuma mu mupira w’amaguru warangiye Ikipe y’Abasikare barinda abayobozi bakuru b’Igihugu (Republican Guard) yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho ibitego 3-0.

Nk’ibisanzwe ubwitabire bw’iyi mikino buba buri hejuru na morale ikomeye iranga imifanire y’Ingabo z’Igihugu.

Uyu mukino wa nyuma muri ruhago wasoje indi wagaragayemo Umuyobozi w’abarinda abayobozi bakuru b’Igihugu, Maj. Gen. Willy Rwagasana n’Umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Capt. Ian Kagame wakinaga mu bwugarizi.

Ni umukino kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye na Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse.

Muri rusange, iri rushanwa ryatangiye ku wa 15 Mata aho ryateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 30, ryakinwe mu mikino itandukanye irimo umupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, Netball, Handball, Kumasha n’Imikino Ngororamubiri.

Ryasojwe mbere kuko ryari gusozwa tariki ya 3 Nyakanga, umunsi umwe mbere y’Umunsi wo Kwibohora ariko yigijwe imbere kubera gahunda zirimo Amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Uretse kwegukana igikombe mu mupira w’amaguru, Republican Guard yanacyegukanye muri Volleyball. Iyi kipe yiyongeraho Rwanda Military Academy Gako nayo yegukanye ibikombe bibiri ari byo Basketball na Handball.

Ikipe yabaye iya mbere mu Netball ni Rwanda Air Force naho iyabaye iya mbere mu Mikino Ngororamubiri ni General Headquarters, mu gihe BMTC Nasho yahize izindi mu kumasha.

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe, mu gihe Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yashimiye amakipe yitwaye neza, ashishikariza abasirikare gukomeza gukora siporo kuko ifasha byinshi mu buzima busanzwe no mu kazi ka buri munsi.

Abayobozi bakuru basuhuza amakipe yombi mbere y'umukino
Umuyobozi mu Ngabo z’u Rwanda ushinzwe guhuza abasivili n’abasirikare, Colonel Mugisha Vincent asuhuzanya na Capt. Ian Kagame
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye asuhuzanya na Capt.Ian Kagame mbere y'umukino
Abakinnyi ba Republican Guard bishimira igitego cya mbere
Maj. Gen. Willy Rwagasana asuhuza bagenzi be nyuma yo kuva mu kibuga
Capt. Ian Kagame atera umupira imbere
Ndagijimana Peter ni umwe mu bakinnyi bazi umupira cyane
Republican Guard bishimira igitego cya gatatu
Muri iyi mikino ubwitabire buba buri hejuru
Ibikombe byahawe amakipe yahize andi muri iri rushanwa
Morale ni kimwe mu biranga iyi mikino
BMTC Nasho yahize abandi mu kumasha
Abasifuzi mpuzamahanga basifuye uyu mukino bahawe imidali
Akanyamuneza kari kose ku Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Mubarakh Muganga na Capt. Ian Kagame
Republican Guard yambikwa imidali
Abakapiteni ba Republican Guard bashyikirizwa igikombe na Minisitiri w'Ingabo, Juvénal Marizamunda
Republican Guard bishimira igikombe begukanye muri ruhago
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye atanga igikombe
Amakipe atandukanye yegukanye ibikombe yashimiwe
Perezida wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse atanga imidali ku bahize abandi mu mikino ngororamubiri
Abatakinnye bafana bagenzi babo
Imifanire iba iri ku rwego rwo hejuru
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Félix Namuhoranye aganira n'Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga
Benshi mu bafana bamenyerewe baba bari inyuma ya RG
Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho bitwaje ibyapa bibaranga
Banyuzamo n'imyiyereko
Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda yashishikarije abasirikare gukomeza gukora siporo kuko ifasha byinshi mu buzima busanzwe no mu kazi ka buri munsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko iyi mikino igamije kwimakaza umuco wo gukora siporo no gukorera hamwe
Bamwe mu barinda abayobozi bakuru b’Igihugu bishimira umudali begukanye muri iri rushanwa

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages